Muhanga: Uburozi bwatwikiwe ku Murenge bene bwo barafungwa

Abakecuru babiri bo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bashyikirijwe Inzego z’Umutekano nyuma y’uko uburozi bari bafite butwikiwe ku biro by’Umurenge burashya burakongoka.
Mujawamariya Libératha w’Imyaka 60 y’amavuko na mugenzi we Nyirakimonyo Teleziya w’imyaka 65 y’amavuko batuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli beretse abaturage n’Inzego zitandukanye igifurumba cy’uburozi banavuga amazina y’abo bamaze guhitana n’abandi bazinze muri uwo Mudugudu.
Mbere yuko iki kibazo kimenyekana, abo bakecuru bombi babanje kugirana amakimbirane yo mu muryango, bigera ubwo bamena ibanga ry’umwuga basangiye.
Abaturage bavuga ko bahagawe n’ubuyobozi bw’Umudugudu bavuga uko byagenze bicisha abantu uburozi.
Mukantabana Agnès, Umuyobozi w’Isibo muri uyu Mudugudu avuga ko bamaze kubona ko ayo makimbirane avugwamo ikibazo cy’uburozi ndetse n’abo bumaze kwica bahamagaye abo bakecuru, babaza icyo bapfa.
Ati “Mujawamariya Libératha yahise yemera ko afite uburozi ndetse avuga urutonde rw’abo bamaze guhitana bombi na mugenzi we.”
Mukantabana avuga ko yaje kubibwira Umukuru w’Umudugudu babahatumiza mu muganda rusange w’abaturage bemera ko batangiye kuroga mu myaka 30 ishize.
Ati “Bamaze kubyemera twahamagaye abasenga bajyana iwabo n’Inzego z’ibanze bagiye kwerekana uburozi. Twahageze tubanza gusenga, mu kanya gato bahita bazana icyo gifurumba kirimo ibintu binuka bari barashyize munsi y’amashyiga.”
Abo bombi kandi bavuze mu mazina umukobwa bazinze  kugira ngo ntazashake cyangwa ngo abyare.
Avuga ko ayo makuru amaze gusakara mu baturage, batabaje Polisi n’Inzego z’Umurenge kugira ngo abaturage bareke kwihanira.
Polisi n’abakozi b’Umurenge wa Shyogwe baje bafata bwa burozi bajya kubutwikira imbere y’ibiro by’Umurenge.
Ao bakecuru babiri bahise  batabwa muri yombi, kuko abaturage bashakaga kwihorera bikaba byari guteza ibibazo bikomeye.
Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Shyogwe, Bititi Rugaza Olivier, Polisi  n’abandi bakozi bo ku rwego rw’Akagari ka Ruli ndetse n’abo mu Mudugudu bafashe ubwo burozi barabutwika, burakongoka.
Nyuma nibwo abo bakozi b’Umurenge wa Shyogwe bahamagaje inteko y’abaturage, barayiganiriza bababwira ko ibyo bari bagiye gukora bihorera bunyuranyije n’amategeko uRwanda rugenderaho.
Rugaza ati “Umuntu iyo atarahamwa n’icyaha aba akiri umwere, mutuze inzego z’Ubutabera nizo zizagaraza ukuri.”
Gusa bamwe muri abo baturage bavuga ko batewe impungenge no kuba abakecuru bangana gutyo biyemerera ko aribo bishe abana babo n’ababyeyi ba bamwe muri abo, bakibaza uko bizagenda nibarekurwa bagarutse mu Mudugudu.
Mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda Ingingo ya 115 ivuga ko guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’Umyaka ariko kitarenze Imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze 500.000frw.
Abakozi b’Umurenge wa Shyogwe batwitse burakongoka
Abakozi b’Umurenge wa Shyogwe bakoranye ibiganiro n’abatuye Umudugudu wa Karama babagira inama yo kutihanira
Byahiye birakongoka byose
Ibirozi byazanywe ku Murenge biri mu nzabya no mu myenda
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga