Murumuna wa TMC yinjiye mu muziki-VIDEO

Mugisha Felix, murumuna wa TMC wahoze muri Dream Boys yinjiye mu muziki ku mazina ya Mulix ahita ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Stress Free’.

Mu ntego yihaye akigera mu muziki ni uko yiyemeje kuzakora iyo bwabaga akazagira uruhare mu kubaka muzika nyarwanda.

Mu kiganiro na UMUSEKE, Mulix yavuze ko yatangiye kugerageza amahirwe mu muziki mu mwaka wa 2021 ariko atabishyizemo imbaraga nk’uko yabitangiye ku mugaragaro.

Yavuze ko yifuza ko Abanyarwanda na bo bagira umuziki badafite uwo bawusangiye ku Isi, ukagira umwihariko kandi urimo umwimerere wa Kinyarwanda.

Ati “Njyewe nje gukora uruvangitirane rw’umuziki buri wese aziyumvamo kandi akawukunda.”

Indirimbo ye ya mbere asohoye ifite n’amashusho yayise ‘Stress Free’ ikaba yarakozwe na Prince Kiiz uri mu bagezweho mu gutunganya indirimbo.

Mulix yavuze ko ateganya gukomeza gukora ibindi bikorwa abifashijwemo n’aba producers b’abahanga.

Reba hano indirimbo Stress Free ya Mulix

- Advertisement -
Mulix avuga ko nyuma ya “Stress free” hari indi ndirimbo nshya
Mulix afite intego zikomeye mu rugendo rwa muzika