Musanze FC yerekanye mu buryo buciriritse abazayifasha muri Shampiyona

Ikipe ya Musanze FC yerekanye abakinnyi n’ubuyobozi buzayifasha muri uyu mwaka wa Shampiyona 2023-2024 abantu batungurwa no kutagaragara kwa ba Visi Perezida bombi, n’abakinnyi badafite imyambaro y’imyitozo isa nk’iy’abandi.

Ikipe ntifite imyambaro, buri umwe yambara ujya gusa n’uwundi

Ubwo herekanwaga abakinnyi n’abatoza ba Musanze FC, kuri uyu wa gatatu tariki 16 Kanama 2023 muri Stade Ubworoherane, ba Visi Perezida ba Musanze FC, Rwabukamba Jean Marie Vianney na Rwamuhizi Innocent ntibahakandagiye.

Kutagaragara kwabo biri mu byemeje ko iby’ubwumvikane bubi muri iyi kipe bishobora kuba ari impamo.

Bamwe mu bakunzi ba Musanze FC bavuga ko hakenewe inararibonye zigomba kuganiriza abayiyoboye, igasenyera umugozi umwe kugira ngo ikomeze kubaha ibyishimo kuko ntacyo ibuze.

Umwe muri bo, yagize ati ” Ubuyobozi bukuru budukemurire ibibazo aba bayiyoboye bayibe hafi baboneke ndetse bashyire hamwe natwe tuzakomeza kuyiba inyuma.”

Undi yagize ati “Ubundi ibibera muri iyi kipe ni uko buri wese usanga yigira Manaja [Manager], bigatuma badashyira hamwe ngo batwubakire ikipe yacu natwe tubone ibyishimo.”

Umuyobozi wa Musanze FC avuga ko atamenya neza impamvu abo bayobozi bamwungirije batabonetse kandi yari yabibabwiye ndetse bakamwizeza kuboneka gusa ngo ikipe berekanye barayizeye izabaha ibyishimo.

Yagize ati “Nanjye kuva batangira imyitozo nibwo ngeze hano kuko tuba dufite indi mirimo idutunze, abo nabo naje twavuganye banyemerera ko baraza ariko ntabwo nababonye. Ikipe twerekanye abakinnyi batandukanye kandi uko bizagenda kose bazaduha ibyishimo.”

Mu bindi bibazo byagaragaye muri iyi Kipe ya Musanze FC ni ibyo kuba yerekanye abakinnyi n’abatoza nta muntu n’umwe uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nk’umuterankunga mukuru utanga miliyoni 200 muri 300 zikoreshwa n’iyi kipe.

- Advertisement -

Hagaragayemo kandi n’abakinnyi bakoreshaga imyambaro itandukanye n’iya bagenzi babo ndetse imwe yavugaga ikindi gihugu cy’amahanga.

Muri uyu mwaka wa Shampiyona Ikipe ya Musanze FC izifashisha abakinnyi barimo Job Modou wo muri Gambia waturutse muri Black Leopard, Methaba Lethoba Keita, Umunyafurika y’epfo nawe waturutse muri Black Leopard, Muhammad Sulley wa Ghana waturutse muri King Faisal

Izifashisha kandi Hatangimana Eric wavuye muri Rutsiro FC, Nkurunziza Felicien wavuye muri Rayon Sports, Kwizera Tresor waturutse muri Espoir FC, Intwari Joel wavuye muri Rugende FC, Tuyisenge Pacifique waturutse muri AS Muhanga na Yaya Mangala Jonathan wavuye muri Rubumbashi Sport.

Haziyongeraho abakinnyi Musanze FC yazamuye barimo Tinyimana Elisa, Nshimiyimana Alexis, Rodrigue Tuyishime na Leonidas Munyurangabo.

Ikipe ya Musanze FC yarangije Shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa 10 mu gihe yari yarihaye intego yo kuza muri 6 ya mbere, muri uyu mwaka ikaba yihaye intego yo kugerageza kuza imbere muri iyo myanya yari yabonye ubushize.

Bamwe mu bakinnyi babinengeye mu matamatama
Ubuyobozi bwa Musanze Fc buvuga ko bufite ikipe iryana

BAZATSINDA Jean Claude i Musanze