Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Museveni yahuye n’abarimo abayobozi bakuru ba M23
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Museveni yahuye n’abarimo abayobozi bakuru ba M23

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana 08/08/2023 11:29
Amakuru avuga ko mu bitabiriye iyi nama harimo abayobozi bakuru ba M23

Perezida Yoweri Museveni yavuze ko ari kumwe na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, bayoboye inama yiga ku mahoro muri Congo.

Amakuru avuga ko mu bitabiriye iyi nama harimo abayobozi bakuru ba M23

Uhuru Kenyatta umuhuza mu bibazo byo muri Congo yageze i Kampala ku wa Gatandatu.

Perezida Museveni yavuze ko mu nama yabereye i Entebbe bahawe raporo n’impande zifite uruhare mu biri kubera muri Congo.

Yavuze ko ashimira Uhuru Kenyatta n’ubunyamabanga bw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba gukomeza kugira uruhare mu nzira y’ibiganiro bihuza abanye-Congo bibera i Nairobi.

Nta tangazo ryasohotse ku myanzuro yafatiwe muri iyi nama, gusa amakuru avuga ko yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Muri abo bayobozi ba M23 harimo umuvugizi wayo Lawrence Kanyuka, Perezida Bertrand Bisimwa, Col Castro na Benjamin Mbonimpa nk’uko byagarutsweho n’umwe mu Banyamakuru bo muri Congo avuga ko amakuru yayakuye ahantu hizewe.

Perezida Museveni aherutse gutangaza mu mpera z’icyumweru gishize ko, Perezida Felix Tshisekedi akwiye kwemera kuganira n’umutwe wa M23 akumva ibyo bamusaba.

Yagize ati “M23 yaba ikibazo cya politiki, cyakemurwa mu biganiro. Ubu simbona ikibazo bateje, ntabwo basaba ibintu bigoye, byo gusangira ubutegetsi, oya! Basaba gusubira iwabo, gushyirwa mu gisirikare, ibyo byaba ikibazo gute? Turabwira Perezida Tshisekedi ngo ibi ni ibibazo bito, wakumvikana n’aba bantu, niba badashaka ibiganiro tukabafata nk’umutwe mubi, hakagira n’igikorwa kuri bo.”

ISESENGURA…

- Advertisement -

Perezida Museveni avuga ko ikibazo cya M23 cyoroshye.

Umutwe wa M23 wubuye imirwano mu Burasirazuba bwa Congo mu mwaka wa 2022 usaba ko ubutegetsi bwa Congo bukurikiza ibyo bumvikanye mu bihe byashize.

M23 ivuga ko irwanya itotezwa ry’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda n’ibindi.

Inyeshyamba za M23 ntabwo ziri mu mitwe y’Abanye-Congo bemerewe kwitabira ibiganiro bya Nairobi n’inzira ya Luanda. Congo ibasaba gushyira intwaro hasi, bakemera kujya mu bigo bakarindirwa umutekano, hakaba ari bwo harebwa niba baganira na Leta.

Ibi M23 na yo yavuze ko bitashoboka, ko Leta igomba kubanza ikmera gushyikirana na bo.

Perezida Museveni na Uhuru Kenyatta ni bo bayoboye iriya nama
Uhuru Kenyatta yageze muri Uganda ku wa Gatandatu

UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyabihu: Ba Mudugudu bemerewe Telefone amaso ahera mu kirere

Abafana ba APR batewe agahinda n’ikipe bihebeye

Amajyaruguru : Uturere 3 tugiye kubura umuriro

RIB yafunze abayobozi ba koperative banyereje arenga Miliyoni 160Frw

Abagore bo mu Ishyaka Green Party bahize gukomeza kubaka igihugu

Ange Eric Hatangimana 08/08/2023 12:02 08/08/2023 11:29
Share
Inkuru ibanza Intego za Umuri Foundation mu Cyiciro cya Gatatu zagezweho
Inkuru ikurikira Urukiko rw’ubujurire rwategetse ko umunyemari Kabuga arekurwa
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyabihu: Ba Mudugudu bemerewe Telefone amaso ahera mu kirere
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Abafana ba APR batewe agahinda n’ikipe bihebeye
Imikino Inkuru Nyamukuru
🔴 BASAMBANYE MU RUHAME🔥 APOTRE MUTABAZI AVUZE UKWIYE GUHANWA – ASANGA UMURYANGO WARASENYUTSE 💔💔
UMUSEKE TV
Amajyaruguru : Uturere 3 tugiye kubura umuriro
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyabihu: Ba Mudugudu bemerewe Telefone amaso ahera mu kirere
06/12/2023 2:53

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?