Urukiko rw’ubujurire rwategetse ko umunyemari Kabuga arekurwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire bategetse ko Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  arekurwa kandi  urubanza rwe ruhagarikwa kugeza igihe kitazwi.

Muri Kamena uyu mwaka, abacamanza bo mu rugereko rw’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) rw’i La Haye (The Hague) mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari i Arusha, banzuye ko Kabuga adashobora kuburanishwa kubera uburwayi bwo kwibagirwa cyane afite.

Gusa aba bacamanza bari banzuye ko hakwiye kubaho ubundi buryo bwo kumuburanisha.

Abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire banze ubwo buryo bundi bwo kumuburanisha. Abacamanza bavuze ko urwo rugereko (chambre) rwa ONU rwakoze “ikosa ryo mu mategeko” mu kwezi kwa Kamena ubwo rwafataga icyemezo ko Kabuga akwiye kuburanishwa mu bundi buryo kandi ruzi uko ubuzima bwe bumeze.

None ubu urugereko ruri munsi yarwo rwategetswe gukora ku bijyanye no kurekura Kabuga.

Kabuga, inyandiko y’urukiko igaragaza ko afite imyaka 88, ni umwe mu ba nyuma bashakishwaga n’ubucamanza mpuzamahanga bacyekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi.

Yafatiwe mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, hafi y’i Paris rwagati, ku itariki ya 16 Gicurasi (5) mu 2020, aho yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryaho, nkuko byatangajwe na minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

- Advertisement -

Kabuga yari amaze  imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW