Mwangachuchu yasabiwe gufungwa burundu no gutanga miliyari 14 z’amadorali

Depite Édouard Mwangachuchu wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ushinjwa ibyaha birimo kuba intasi y’u Rwanda no gutera inkunga umutwe w’abarwanyi wa M23, yasabiwe gufungwa burundu no gutanga miliyari 14 z’amadorali ya Amerika.

Uyu mugabo uvuka i Masisi, Ubushinjacyaha buvuga ko mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro bye i Masisi, habonetsemo imbunda bivugwa ko zari izo guha umutwe wa M23, izindi zikaba zarabonetse mu rugo rwe i Kinshasa.

Mwangachuchu kandi ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda no gukorana ubucuruzi narwo binyuze mu birombe by’amabuye y’agaciro bya Société Minière de Bisunzu (SMB).

Ku wa 25 Kanama 2023, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Depite Mwangachuchu igihano cy’urupfu gisimbuzwa igihano cya burundu.

Ubushinjacyaha kandi bwari bwasabye ko agomba no gutanga miliyari enye z’amadorali ya Amerika.

Ni mu gihe kuri uyu wa 28 Kanama 2023, mu Rukiko rwa Gisirikare i Kinshasa, Me Yodi Mpungu wunganira abasaba indishyi we yasabye ko Mwangachuchu agomba gutanga miliyari 10 z’amadorali ku banyecongo bagizweho ingaruka n’ibyaha ashinjwa.

Uyu munyamategeko yashinje Mwanachuchu kuba ku isonga mu gutera inkunga umutwe wa M23 no gusahurira umutungo wa Congo mu Rwanda.

Yavuze ko uyu mudepite yagize uruhare mu bihe bitandukanye mu guhungabanya umutekano wa RD Congo binyuze mu mitwe yitwaje intwaro ya RCD-Goma, CNDP na M23 imaze igihe ihanganye na Guverinoma ya Congo.

Me Thomas Gamakolo wunganira Mwangachuchu yavuze ko ibyo umukiriya we ashinjwa bishingiye ku rwango, ko ntaho ahuriye n’u Rwanda n’umutwe wa M23.

- Advertisement -

Yasobanuye ko nta mpamvu n’imwe Ubushinjacyaha bukwiriye kwegeka uyu munyecongo ku gihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati ” Twamaganye urubanza rw’urwango n’agasuzuguro rushingiye ku myumvire yo guheza n’ivangura.”

Yongeyeho ko ibigaragazwa n’Ubushinjacya bishimangira urwango mu kurwanya Abatutsi no kubagereka k’u Rwanda.

Me Gamakolo yabwiye Urukiko ko Depite Mwangachuchu atari Yesu w’Abatutsi ku buryo yagerekwaho ibyaha byose bashinjwa na Guverinoma ya RD Congo.

Édouard Mwangachuchu ni umwe mu badepite bari bahagarariye Kivu y’Amajyaruguru mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC.

Uyu mugabo akomoka mu bavuga Ikinyarwanda bo muri icyo gice, ari nabyo bishingirwaho ashinjwa gukorana na M23 kuko nayo igizwe na benshi mu bavuga Ikinyarwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW