Ngororero: Abayobozi bamanutse gucoca ibibazo hasi mu giturage

Ubuyobozi bw’Akarere na Ngororero buvuga ko bwatangije ubukangurambaga bwiswe”Tega amatwi umuturage umwumve umufashe” bugamije kwegera abaturage no kubafasha mu kwita ku iterambere n’imibereho myiza byabo.
Ubu bukangurambaga ngo ntibuzaba amasigara cyicaro

 

Ubu buyobozi bwemeza ko ubu bukangurambaga buje bwunganira izindi gahunda zari zisanzweho zirimo umugoroba w’umuryango, umuganda n’inama.
Bugamije gufasha abaturage gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo, kwita ku iterambere ryabo ndetse no kurushaho kubahuza n’ubuyobozi bubakorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko ubu bukangurambaga babwitezeho umusaruro ufatika mu gukemura ibibazo by’abaturage no gufatanya mu iterambere.
Yagize ati” Muri iyi gahunda turushaho kwegera abaturage tukabumva tukabafasha gukemura ibibazo baba bafite ndetse tukakira n’ibitekerezo byabo bigamije kubateza imbere. Tuyiteze ho umusaruro uhagije kuko izunganira izindi gahunda zisanzweho kandi izagabanya icyuho cyagaragaraga mu kwita ku baturage dukorera.”
Mu Karere ka Ngororero hakunze kugaragara ibibazo by’ubuharike n’ubushoreke, urugomo ruturuka ku businzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, amakimbirane yo mu miryango, kwangiza ibidukikije n’ibindi.
Gafite kandi amahirwe yo kuba Akarere gakorerwamo ubuhinzi n’ubworozi bugagata umusaruro, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’ibindi bitanga akazi birimo inganda z’icyayi n’ibindi.
Biteganyijwe ko muri iyo gahunda ya “Tega amatwi umuturage umwunve umufashe” izabasha abagatuye kurushaho gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza n’iterambere byabo no kumenya neza amahirwe bafite kugira ngo barusheho kuyabyaza umusaruro bihutisha iterambere.
JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Ngororero