Niger: Abasirikare bafashe ubutegetsi basabye inzibacyuho y’imyaka 3

Jenerali Abdourahmane Tchiani ukuriye agatsiko ka gisirikare kirukanye ku butegetsi Mohammed Bazoum, yasabye ko hajyaho inzibacyuho y’imyaka itatu, aburira abashaka gushoza intambara ku gihugu cye.

Jenerali Tchiani ukuriye agatsiko kafashe ubutegetsi muri Niger

 

Jenerali Tchiani yavuze ko hagaomba kujyaho ubutegetsi bw’inzibacyuho mu gihe cy’imyaka itatu nyuma yo guhura n’intumwa za CEDEAO.

 

Yavuze ko Niger idashaka intambara ariko aburira ibihugu by’amahanga byabashozaho intambara ko bafite imbaraga zo kurengera abaturage.

 

Uyu musirikare mukuru yatangaje gahunda y’inzibacyuho mu gihe we n’agatsiko akuriye bahatirizwa n’amahanga gusubiza ubutegetsi Mohammed Bazoum ufungishijwe ijisho kuva ku wa 26 Nyakanga 2023.

 

Ku wa Gatandatu intumwa za CEDEAO zagiye muri Niger mu biganiro by’amahoro mu byiswe kugerageza bwa nyuma gushaka igisubizo binyuze mu nzira ya dipolomasi.

- Advertisement -

 

Intumwa za CEDEAO zahawe umwanya muto zihura na Mohammed Bazoum ufungiwe ku murwa mukuru wa Niger.

 

CEDEAO yatangaje ko hari umutwe w’ingabo zo gutabara aho rukomeye witeguye kwinjira muri Niger ugasubiza ku butegetsi Perezida wabukuweho ku ngufu.

 

Jenerali Tchiani yavuze ko Niger nigabwaho igitero bitazaba nko kwitemberera muri pariki nk’uko abantu bamwe basa nkaho ari ko bibwira.

 

Uyu musirikare ushyigikiwe n’abaturage na bimwe mu bihugu by’amahanga yashishikarije urubyiruko kwinjira mu gisirikare kugira ngo bafatanye kurinda ubusgire bwa Niger.

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW