Nyamagabe: Abaturage baravuga ko akarere kabaringanye

Abaturage batuye mu murenge wa Kitabi, mu karere ka Nyamagabe baravuga ko batahawe ingurane banabibwira akarere ntibabakemurire ikibazo.

Uwo muyoboro wanyujijwe Gasarenda-Shaba-Kitabi

Hakurikijwe uko abaturage babivuga imyaka ine irashize abaturage batuye mu mudugudu wa Uwinnyabire, mu kagari ka Kagano mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe.

Uwo muyoboro wanyujijwe Gasarenda-Shaba-Kitabi barabarurirwa imitungo yabo ariko ntibishyurwa, Mu buhamya bwabo bashinja ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG).

Umwe yagize ati “REG yaraje inyangiriza batema ishyamba ryanjye buri gihe bakavuga ko bazatwishyura igihe cyagera ntibikorwe”.

Undi na we yagize ati “Nabaruriwe imitungo yanjye ndabyemera ndabisinyira ariko amafaranga sinyahabwa bakwiye kuyampa kuko niko twumvikanye”.

Ku rundi ruhande hari abandi baturage bavuga ko bangirijwe ibyabo ariko ntibabarirwa agaciro kabyo Alphonsine Ingabire n’umwe mu bavuga ko bahuye n’iki kibazo.

Yagize ati “REG yanyangirije ishyamba n’imyaka ariko ntibambarira bavuze ko bazaza kutubarira ariko ntibaza”.

Bariya baturage bakomeza bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego zitandukanye zirimo umurenge,akarere bahora batanga ikibazo ariko ikibazo ntigikemuke.

Umuyobozi wa REG Ishami rya Nyamagabe Christian Muhire yabwiye UMUSEKE ko akarere ka Nyamagabe ari ko gafite mu nshingano kwishyura abaturage ba Nyamagabe.

- Advertisement -

Yagize ati “Uriya muyoboro wa Shaba abangirijwe ibyabo bagomba kwishyurwa n’akarere”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Agnes Uwamariya avuga ko iki kibazo bakizi gusa ariko ntavuga igihe bazishyurirwa.

Yagize ati “Ikibazo turakizi cyo kutishyurwa turi kugikoraho babe bihanganye kuko twamaze kwegeranya amakuru yose ashoboka twatangiye gukorana n’ababishinzwe kugirango bishyurwe”.

Nta mibare nyir’izina y’abantu batarishyurwa bose hamwe gusa abatrishyurwa bemeza ko byabagizeho ingaruka mu iterambere ryabo.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe