Nyanza: Gitifu washinjwe gutuka abageni yasezeye abo bakoranaga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, Claire Ingabire uherutse kuvugwaho gutuka abageni yasezeye abo bakoraga.
Ibiro by’Umurenge wa Rwabicuma

Mu mpera z’icyumweru gishize havuzwe amakuru ko uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Claire Ingabire yakuwe mu nshingano bitewe no gutanga serivisi mbi.

Icyo gihe hari umuryango wamushinjaga ko ubwo bakajya gusezerana ku biro by’umurenge wa Rwabicuma yaba yarababwiye nabi, bo bise “gutukirwa mu ruhame”, kugeza aho bajyana ikirego muri RIB.

Gitifu w’umurenge yitabye RIB akimara gusezeranya abageni

 

UMUSEKE wabonye ubutumwa butandukanye aho mu mbuga (groupe) za Whatsapp uriya Claire Ingabire yagiye asezera abo bakoranye anabashimira uko babanye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko uwo wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma yeguye ku bushake bwe.

Yagize ati “Twakiriye ibaruwa ye ikubiyemo guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite”.

Biriya bikimara kuba muri uriya Murenge wa Rwabicuma, hahise hashyirwa umunyamabanga nshingwabikorwa mushya Niwemwana Immaculee wari usanzwe ayobora umurenge wa Busoro.

- Advertisement -

Umurenge wa Busoro uhabwa Habineza Jean Baptiste wari usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, umurenge wa Nyagisozi wabaye uhawe uwari usanzwe ashinzwe imari n’ubutegetsi (Admin) mu murenge wa Kigoma.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza