Papa Cyangwe agiye gusogongeza album ye ab’i Musanze na Rubavu

Abahanzi barangajwe imbere na Papa Cyangwe, Bushali na B Threy, bagiye gutaramira abanya-Musanze na Rubavu mu bitaramo byo gusogongeza abakunzi ba muzika album yiswe “Live & Die” ya Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe.
Abaraperi Bushali na B Threy bazafasha Papa Cyangwe
Ku wa 25 Kanama 2023 igitaramo cya mbere kizabera mu Karere k’ubukerarugendo ka Musanze muri Ibizza Resort hafi ya Station ya Merez i Nyarubande.
Ni mu gihe ku wa 26 Kanama 2023 abanyabirori b’i Gisenyi n’abasohokera ku mucanga w’i Kivu bazataramira muri Roxy Club kwa Nyanja.
Abahanzi barimo umuraperi Maylo, Bex RHB, Ezra Rabbit na Clemy n’abavanga imiziki nka Dj Papson, Oz the Dj na Dj Lee bazaba bakereye guha ibyishimo abanya-Musanze.
Ben Adolphe usanzwe ari umwanditsi n’umuririmbi wabyigiye mu ishuri ryo ku Nyundo nawe ategerejwe muri kiriya gitaramo kizabera i Rubavu aho Selekta Dady, Dj Chris na Dj Arafat bazifashishwa mu kuvanga imiziki.
Mugisha Emmanuel uhagarariye Karisimbi Events uri gufasha Papa Cyangwe gutegura ibyo bitaramo, yabwiye UMUSEKE ko ari amahirwe ku banya Musanze na Rubavu yo kwishimana n’abahanzi bakunda.
Papa Cyangwe aherutse gutangaza ko iyi Album amaze igihe ayikoraho n’imbaraga ze zose nk’umuhanzi wifuza kubaka izina rikomeye mu Rwanda no hanze yaho.
Yagize ati “Ni album yanjye ya mbere ngiye gushyira hanze, nzi ko abantu bazayikunda bitewe n’uko iriho indirimbo nziza, maze igihe nyitegura.”
Papa Cyangwe yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Mama Cyangwe”, “Ngaho”, “Nzoze”, “Sana”, “Bambe”, “Kunsutsu”, “Sitaki”, “We sha”, “Wajyaga he”, “Yale Yale”, “Nyonga” n’izindi.
Kwinjira mu bitaramo bizabera i Rubavu na Musanze byo gusogongeza abakunzi ba muzika ‘Live & Die Album” ni 5000 Frw ahasanzwe na 10,000 Frw muri VIP.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW