Perezida Filipe Nyusi yashimye ingabo z’uRwanda zirukanye ibyihebe

Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, kuwa kane tariki ya 3 Kanama 2023,yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Karere ka Palma, mu Ntara ya Cabo Delgado,ashima akazi bakoze ko kurwanya iterabwoba.

Filipe Nyusi yashimye akazi kakozwe ko kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu duce zirimo.

Mu butumwa bwe, Filipe Nyusi yashimye umuhate w’ingabo z’uRwanda ,ashima akazi kakozwe ko kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu duce zirimo.

Minisiteri y’ingabo y’uRwanda yatangaje ko azafungura ku mugaragaro banki yitwa Millennium Bank igiye gutangira ibikorwa byayo mu mujyi wa Palma, kimwe mu bikorwa bigaragaza kongera kubyutsa serivisi z’imari mu Karere ka Palma..

Perezida Nyusi asuye inzego z’umutekano z’u Rwanda  nyuma y’iminsi mike agiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na Perezida Paul Kagame wanamugabiye inka z’Inyambo.

Ku wa mbere tariki 31 Nyakanga uyu mwaka  nibwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi bo gusimbura abari basanzwe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Abasirikare n’abapolisi boherejwe bayobowe na Maj Gen Alexis Kagame, bakaba bagiye gusimbura abasaga 2000 bamaze igihe mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Kuva Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagera muri Mozambique, abaturage benshi bamaze gusubira mu byabo, ndetse basubukuye ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu.

Kuri ubu umutekano watangiye kugaruka mu bice byari byaribasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba.

- Advertisement -

IVOMO:MOD

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW