UPDATED: P. Kagame yirukanye mu kazi Habitegeko wari Guverineri w’Uburengerazuba

Perezida Paul Kagame yirukanye mu kazi Habitegeko Francois wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, hari hashize igihe uyu mugabo avuzwe muri dosiye nini irimo kurwanira umutungo wa za kariyeri.

Itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Kagame yavanye mu nshingano uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba n’uwari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, Madamu Esperance Mukamana.

Habitegeko yavuzwe mu kibazo n’umuturage witwa Rwamucyo Juvenal ufite ikigo cya Quarrying Company Ltd wifuzaga guhabwa uburenganzira bwo gucukura kariyeri nto.

Uyu muturage yavuze ko atazi uburyo uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, n’uwari  Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, bashaka kumwimisha uburenganzira yahawe bwo gucukura kariyeri.

Izo kariyeri zinurwamo umucanga ziri muri site ya KOKO I, na KOKO II, mu Murenge wa Musasa na Gihango mu Karere ka Rutsiro.

ISESENGURA

Rwamucyo Juvenal ufite ikigo cya Quarrying Company Ltd ashinja Murekatete Triphose wahoze ayobora Akarere ka Rutsiro na Habitegeko Francois wayoboraga Intara y’Iburengerazuba kumwimisha uruhushya kandi yari yujuje ibisabwa.

Rwamucyo mu kiganiro yigeze guha UMUSEKE, yavuze ko yasabye uburenganzira bwo gucukura kariyeri ariko mu nshuro eshatu zose yagejeje icyifuzo cye ku nama Njyanama y’akarere ka Rutsiro asaba uburenganzira, yabwimwe ku mpamvu yita ko zidasobanutse.

- Advertisement -

Uyu mugabo avuga ko yabanje gusabwa ibyangombwa birimo icy’ubushobozi mu by’imari gitangwa n’ikigo cy’imari cyangwa raporo z’imari z’imyaka ibiri zigenzuwe ariko byose ngo yabitangiye ku gihe.

Yagize ati “Kwimwa kariyeri hajemo akarengane nakorerwaga n’abo bayobozi atari Njyanama yoseNjyanama bari bantegetse no kuyiregera, ndayiregera. Ikigo cya RMB (Rwanda Mining Board) ni cyo cyambwiye ngo nzajurire Njyanama, Njyanama ahubwo irandenganura, bikangwa na Meya na Guverineri nta bandi.”

Akomeza ati “Ushyiramo imbaraga zo kugira ngo ntabibona ni Guverineri, kuko Njyanama yemezaga ko nkwiye kubihabwa inshuro eshatu zose zitandukanye, noneho imyanzuro bayigeza kwa Guverineri, imyanzuro bakayanga kugeza nuyu munsi aracyanabyanga, nubu nagiye mu Rukiko.”

Hari ibaruwa UMUSEKE wabonye  yo ku wa 23 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yandikiye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, amusaba kugaragaza imiterere y’ikibazo no gucyemura ikibazo yavugwagamo n’uyu Rwamucyo.