Rayon Day: Rayon izakina n’ikipe yo muri Bénin

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko ku Munsi w’Igikundiro uzwi nka Rayon Day, iyi kipe izakina na Loto Popo FC yo mu gihugu cya Bénin.

Loto Popo FC yo muri Bénin yemeye kuzakina na Rayon Sports ku Munsi w’Igikundiro uzwi nka Rayon Day

Ni nyuma y’iminsi hagishakishwa ikipe yakwemera kuza mu Rwanda gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri Rayon Day iteganyijwe tariki 5 Kanama 2023.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, bemeje ko ikipe ya Luto Popo FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Bénin, ari yo bazakina kuri uyu munsi w’Igikundiro.

Iyi kipe ibitse igikombe cya shampiyona ya Bénin 2020-2021. Umwaka ushize yaje ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona ndetse inatwara igikombe cy’Igihugu.

Mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yegukanye igikombe iwa yo, CAF Confedération Cup, izahura na FUS Rabat yo muri Maroc.

N’ubwo Luto Popo FC ari yo izakina na Rayon Sports, mu zindi kipe zari zavuzwe harimo Police FC na Vitalo’o y’i Burundi.

Ibitse igikombe cya shampiyona 2020-2021

UMUSEKE.RW