Polisi y’uRwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yafatiye mu cyuho itsinda ry’abantu umunani bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bafashwe ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2023, bacukura amabuye yo mu bwoko bwa Colta mu mirima y’abaturage yo mu mudugudu wa Kigufi, akagari ka Kiraga mu murenge wa Nyamyumba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: ”Ahagana saa munani z’amanywa, twahawe amakuru n’abaturage ko hari abantu bigabije imirima yabo bagatangira gucukura bashakamo amabuye y’agaciro. Tukimara kwakira ayo makuru, hateguwe igikorwa cyo kubafata, haza gufatirwa mu cyuho abagera ku munani n’ibikoresho bifashishaga birimo amasuka, ibitiyo n’inyundo, mu mwobo ureshya na metero umunani z’ubujyakuzimu bashakamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta.”
Bakimara gufatwa bavuze ko bari bamaze iminsi ibiri batangiye gucukura muri uyu murima.
SP Karekezi yashimiye uwatanze amakuru yatumye bafatwa, yibutsa abaturage ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’ababifitiye uruhushya.
Yaburiye abandi bakomeje kubyishoramo ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ibikorwa byo kubafata bagashyikirizwa ubutabera.
Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamyumba kugira ngo bakurikiranywe mu gihe hagishakishwa n’abandi bafatanyaga muri ibi bikorwa bitemewe.
- Advertisement -
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
IVOMO:RNP
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW