Rubavu: Amatora yo gusimbuza abayobozi birukanwe yasubitswe

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko amatora yagombaga kuba tariki 11 Kanama 2023 yo gusimbuza abayobozi baherutse kwirukanwa kubera amakosa y’akazi, atakibaye mu Karere ka Rubavu.

Amatora yo gusimbuza abayobozi birukanwe i Rubavu, yasubitswe

Tariki 5 Gicurasi uyu mwaka, ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yakuye ku mirimo Kambogo Ildephonse, azira kutuzuza inshingano ze ahanini zijyanye no kutarengera abaturage.

Biciye mu ibaruwa ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, aya matora yagombaga kuba tariki 11 Kanama 2023. Ni ayo kuzuza iyo myanya y’abayobozi bakuwe mu nshingano za bo nk’uko biherutse kwemezwa na NEC.

Ni amatora agomba kuzasiga Akarere ka Rubavu kabonye Umuyobozi mushya nyuma y’uko ku wa 5 Gicurasi 2023, nyuma mu bihe by’Ibizi biheruka kuza muri aka Karere azira kutuzuza inshingano ze ahanini zijyanye no kurengera abaturage, yasubitswe nk’uko bigaragara mu Itangazo ryashyizweho na Gasinzirwa Oda uyobora NEC.

Bagize bati “Dushingiye ku ibaruwa n° 0717/07.01 yo ku wa 31/7/2023 ya Bwana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu isaba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora gusubika amatora yo gusimbura Umujyanama na Komite Nyobozi by’Akarere ka Rubavu, kubera ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’Ibiza byabaye muri ako Karere muri Gicurasi 2023.”

“Kugira ngo azagende neza, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iramenyesha Abanyarwanda muri rusange n’abakandida bemejwe by’umwihariko, ko amatora yo kuzuza Inama Njyanama na Komite Nyobozi by’Akarere ka Rubavu yari ateganyijwe tariki 11/8/2023, asubitswe. Bityo n’ibikorwa byo kwiyamamaza byari byaratangiye bikaba bihagaritswe.”

Itangazo rya NEC risubika amatora i Rubavu

Ni Itangazo ryashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama 2023.

Ahandi hazakorwa amatora, ni mu Karere ka Rwamagana, aho hagomba gutorwa Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu uzasimbura Nyirabihogo Jean D’Arc wirukanwe mu mirimo na  Nyanama y’Akarere ka Rwamagana.

Nyirabihogo Jeanne D’Arc yari amaze iminsi akurikiranywe mu nkiko ku byaha byakozwe mu iyubakwa ry’Umudugudu uzwi nk’Urukumbuzi Real Estate, uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, wubatswe n’umushoramari uzwi ku zina rya Dubai akawusondeka inyubako zigasenyuka zitamaze igihe.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko guhera ku wa 26 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama abiyamamaza bazagaragaza imigabo n’imigambi ya bo.

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW