Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buratangaza ko bumaze kubarura imiryango (ingo) 1173 yabanaga idasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ko igomba gusezeranywa mu mategeko mu gihe cy’umwaka umwe.
Nk’uko bivugwa n’imiryango yabanaga itarasezeranye imbere y’amategeko ni uko hagati yabo nta kwizerana kuba kurimo kandi umugore nta burenganzira afite ku mitungo bityo bigakurura amakimbirane.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwazengurutse mu mirenge yose bubarura imiryango itarasezerana bunayishishikariza gusezerana imbere y’amategeko kandi ko nta kiguzi bazacibwa.
Ni mu gihe imiryango 1012 imaze gufashwa gusezerana gufashwa gusezerana imbere y’amategeko.
Hodari Simaragde w’imyaka 48 yashakanye na Nyiransengimana Domithile w’imyaka 44 bakaba bari babanye imyaka 28 batarasezeranye imbere y’amategeko bakaba bafitanye abana bane.
Simaragde yagize ati”Gutinda gusezerana byatewe n’imyumvire idahwitse aho numvaga ko kugira ngo umuntu asezerane baca amafaranga ariko ubuyobozi bwacu bwiza bwarabidushishikarije banatubwira ko nta kiguzi”.
Umugore we Domithile nawe yagize ati“Ubu maze gusezerana imbere y’amategeko ubwabyo sinzongera kugira ipfunwe ry’uko mbana n’umutware wanjye tutarasezeranye cyangwa ngo ngire urwikekwe kuko hari aho byageraga nubwo twari tubanye neza ariko ukabona gacye gashoboka hazamo kwishishanya”.
Iriya miryango yose imaze gusezerana imbere y’amategeko igira inama indi ibana idasezeranye ko bava kw’izima bagasezerana imbere y’amategeko kuko nta mafaranga inacibwa kandi binazana imibanire myiza mu rugo.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney asaba imiryango isigaye ibana itarasezeranye ko yakwihutira gusezerana kuko boroherezwa mu kubafasha kubona ibyangombwa byo gusezerana kandi ubuyobozi bubari hafi
- Advertisement -
Yagize ati”Gusezerana imbere y’amategeko bifasha imiryango yombi kwizerana ku mitungo ku buryo bungana ndetse n’abana babyaye bakagira uburenganzira biturutse ko ababyeyi babo basezeranye anabibutsa ko bakwiye kwirinda icyo ari cyo cyose cyakurura amakimbirane mu miryango yabo”.
Gusezeranya iriya miryango mu mategeko ni mu rwego rwo kugira imiryango ibanye neza kandi itekanye itarangwamo ihoheterwa, ubu mu miryango 151 niyo isigaye ibana itarasezeranye kandi nayo igomba gusezerana bitarenze umwaka wa 2023 kuko ubukangurambaga bukomeje.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/ Ruhango