Rulindo: Pasiteri yakubitiye umukecuru mu rusengero

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo buratangaza ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, bari gushakisha umupasiteri uherutse gukubitira umukecuru mu rusengero ubwo bari mu bihe byo guhimbaza Imana.

Byabaye mu materaniro yo ku Cyumweru ku wa 27 Kanama 2023, ubwo Pasiteri Habamungu Jérôme wa Paruwasi y’Itorero rya AEBER Muranzi ngo yadukiriye umukecuru witwa Mukamana Liberathe aramuhondagura.

Amakuru avuga ko mukecuru Mukamana yakubiswe inkoni eshatu mu mugongo no mu gahanga aho yajyanywe kwa muganga yanegekaye.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Kigarama bari muri ariya materaniro bavuga ko ubwo uriya mukecuru yajyaga imbere kubyinira Imana mu mwanya wo guhimbaza, batunguwe no kubona Pasiteri amuhata inkoni.

Uyu yagize ati “Afata inkoni abakecuru bitwaza aba arayimukubise mbese twabonye bibabaje abakirisito bose bajyamo bajya gukiza.”

Uriya mukecuru bahise bamwihutana kwa muganga baramupfuka banamuha imiti, ubu akaba arwariye mu rugo.

Pasiteri Habamungu Jérôme abazwa ibyo gukubita uriya mukecuru yari ashumbye, yabiciye ku ruhande maze akupa telefone.

Gusa bivugwa ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane aho abana buriya mukecuru boneshereje Pasiteri maze bakiruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Telesphore, yahamije ko uriya mukirisito yakubiswe na Pasiteri wahise atoroka.

- Advertisement -

Yagize ati ” Icyateye gukubitwa ntabwo turakimenya kuko ntabwo twigeze tumubona ngo tumubaze amakuru ahagije cyakora arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano ngo akurikiranwe.”

Gitifu Uwamahoro yibukije abaturage ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, abasaba kwirinda ibikorwa bigayitse byabashora mu manza.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW