Rumaga yateguje ibidasanzwe mu gitaramo cyo kumurika album y’ibisigo

Umusizi Junior Rumaga yateguje abakunzi b’imyidagaduro ibidasanzwe mu gitaramo yise ‘Siga Rwanda’ cyo kumurika album ya mbere y’ibisigo yise ‘Mawe’.

Umusizi Junior Rumaga yateguje igitaramo kidasanzwe

Juniror Rumaga atangaza ko iki gitaramo kizaba ku wa 11 Kanama 2023 ahazwi nka Camp Kigali kizasiga amateka mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Riderman, Bull Dogg, Bruce Melodie, Juno Kizigenza, Niyo Bosco, Mr Kagame, Alyn Sano, Peace Jolis, Fefe Kalume, umunyarwenya Rusine n’umunyamakuru Rukizangabo Shami bari mu bazatanga ibyishimo muri icyo gitaramo.

Ni igitaramo gifite umwihariko kuko ari ku nshuro ya mbere Umunyarwanda agiye kumurika ibisigo yabumbiye ku muzingo ari kumwe n’abahanzi b’imiziki igezweho.

Ni agahigo kihariye kagiye kweswa na Junior Rumaga wishimira ko yavuyemo icyatwa mu Rwanda aturutse mu cyaro cya Rubona.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa 9 Kanama 2023 yasobanuye ko igitaramo kizaba ishusho ngari y’uburyo ubusizi ari inganzo yumutse ikaba n’ishuri rikungahaye ku muco nyarwanda.

Rumaga yavuze ko ibihangano bye ari nk’abana ibyo agereranya n’umubyeyi ukuriwe aho isaha n’isaha aba ashobora kwibaruka.

Ati “Iyo igihangano kigiye hanze nibwo umwana aba yuzuye iyo kikindimo mba meze nk’inkoko iteteza burya mba ngendana amagi.”

Asubiza Umunyamakuru wa UMUSEKE yavuze ko yishimira kuba hari ibihangano bye bigira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda no kuvura ibikomere abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

- Advertisement -

Ati ” Rero iyo ubashije kuvura uwo muntu akora akazi neza, ibyo akora bigatungana kandi abasha no kuvura undi.”

Muri iki gitaramo yavuze ko hazatangwa ishimwe kuri bamwe mu babyeyi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu muryango nyarwanda.

Ati “Ndabasaba muzubahirize igihe, umunota ku wundi uzaba ufite igisobanuro cyawo, utazawisangamo azaba ameze nk’uwariye igitaramo igice.”

Rumaga yashimangiye ko mu gihe Imana izaba ikimutije ubuzima azahirimbanira ko ubusizi bw’u Rwanda bujya ku gasongero.

Album igiye kumurikwa iriho ibisigo birimo Kibobo yakoranye na Juno Kizigenza, Mazi ya Nyanja yakoranye na Alyn Sano, Umwana araryoha yahurijeho Riderman na Peace Jolis, Intango y’ubumwe yahurijeho nyakwigendera Yvan Buravan, Mr Kagame, Fefe Kalume na Bull Dogg.

Ni album kandi iriho Ivanjiri yakoranye na Alpha Rwirangira, Mawe na Narakubabariye yakoranye na Bruce Melodie.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw ahasanzwe, VIP ni 20,000 Frw mu gihe ameza y’abantu 8 ari ibihumbi 200 Frw.

Abahanzi batandukanye bazashyigikira Umusizi Junior Rumaga

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW