Rwamagana: Bahagurukiye ibiyobyabwenge bifashishije bibiliya

Ihuriro ry’Amatorero ya Gikristo,ku bufatanye na Compassion International n’Akarere ka Rwamagana, batangije ubukangurambaga bugamije kurwanya ikoresha n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Ni ubukangurambaga  bw’iminsi itatu, bwatangiye ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023,bwiswe “Free Indeed” bisobanuye “kubatuka by’ukuri” bwabereye mu Murenge wa Kigabiro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru,Umuvugizi w’Umushinga Compassion International mu Rwanda,Pasitori  Nzabakira Floribert, yavuze ko iyi gahunda iri gukorwa mu rwego rw’ivugabutumwa ariko kandi no kujyana n’icyerekezo cya guverinoma  muri gahunda ya NST1.

Nzabakira yagize ati: “Twabonye abacuruzaga ibiyobyabwenge birimo urumogi bakihana ndetse bakabatizwa, ibiyobyabwenge bakoresha bakabizana tugafatanya n’Inzego z’umutekano kubitwika ndetse bakatwereka aho babirangurira kubera ko ivugabutumwa riba ryabafashije.”

Akomeza agira ati “Tumaze kureba icyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyane cyane kukurwanya ibiyobyabwenge twasanze Leta itabikora yonyine, icyo ni igikorwa cy’umutima w’abakozi b’Imana ku guhindura imibereho y’abaturage.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage ,CIP Ingabire Goreth, yavuze ko  umuntu wahoze akoresha ibiyobyabwenge ariko yamara kwakira ubutumwa bwiza, yemerewe gufasha inzego z’umutekano gutanga amakuru yaho biri.

Yagize ati: “Uwatangiwe amakuru y’ibiyobyabwenge arahanwa, amakuru ni mu ibanga. Ntabwo uwatanze amakuru ari we uhanwa kuko iyo atanze amakuru ya nyayo nta kibazo ahubwo iyo atanze amakuru apfuye ni bwo ashobora guhanwa kuko gutangira amakuru ku gihe ni ngombwa kandi biradufasha.”

Yakomeje agira ati: “Iyo umuturage yizanye avuga ko yabiretse atakibikoresha nta bimenyetso ko abikoresha nta cyaha cyamuhama kuko ashobora kwigisha n’abandi bitewe n’uko ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka mbi, akabera abandi urugero.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko uwafatiwe mu cyuho akihana abiryozwa.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko roho nziza ikwiye gutura mu mubiri muzima, asaba abakirisitu kugira uruhare mu kurandura no kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Tuzi ko roho nzima itura mu mubiri muzima, niba twifuza umukirisitu mwiza ukora ibikorwa byiza, mbere na mbere agomba kugira umubiri kuko iyo umubiri uribwa, ufite ibiwubangamiye, ufite ibibazo, biba bigoranye cyane kugira ngo uzatungane. Iyo udatunganye rero ibyo biba ari ibibazo ari yo mpamvu twe nk’inzego za Leta dufashwa n’abanyamatorero kandi turuzuzanya dushaka uko twubaka abaturage batabaswe n’ibiyobyabwenge.”

Compassion International itangaza ko mu mwaka wa 2022 ubwo hakorwaga ubu bukangurambaga,abantu 21000 banywaga ibiyobyabwenge babiretse n’abandi 5000 babicuruzaga.

Ivuga kandi ko muri uwo mwaka abantu 18,121 bahuguwe uko bafasha abantu kubireka , basura imiryango 69,355.

Akarere ka Rwamagana kavuga ko  buri mwaka gakoresha miliyoni 16frw mu kwita ku babaswe n’ibiyobyabwenge.

Umunyamakuru Eddy Kamoso mu kiganiro n’itangazamakuru n’akarere ka Rwamagana,Compassion Interanational
Abantu baretse ibiyobyabwenge barihanyye bakira agakiza

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW