Rwamagana: Umurambo w’umusaza wabonetse mu rutoki

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Munyiginya buvuga ko umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 yasanzwe aho yarindaga urutoki yapfuye nyuma yo kugwirwa n’igikuta cy’inzu.

Mu gitondo cyo ku wa 01 Kanama 2023 nibwo hamenyekanye amakuru rw’urupfu rw’uriya musaza mu Mudugudu wa Nyakagombe, Akagari ka Cyimbaze.

Ubuyobozi bwavuze ko nyakwigendera yari asanzwe arinda urutoki rw’umwe mu baturage, aho hari hubatsemo inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro akaba ari nayo uriya musaza yabagamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’umurenge wa Munyiginya, Mukantabana Brigitte yavuze ko mu gitondo aribwo bahamagawe babwirwa ko yagwiriwe n’igikuta, ahita yitaba Imana.

Yagize ati “Batubwira ko yagwiriwe n’igikuta cy’imbere, cyitari gikomeye amatafari ataratondetsemo neza, twagezeyo koko dusanga cyamugwiriye ahita yitaba Imana.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Munyiginya bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera, ni mu gihe umurambo wajyanywe gupimwa mu bitaro bya Rwamagana ngo bamenye neza icyahitanye uriya musaza.

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW