Trace Awards undi muvuno wo kumurika u Rwanda mu mahanga

Umuyobozi w’Ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z’Igihugu muri RDB, Ariella Kageruka yashimangiye ko kwakira ibirori Trance Awards and Festival, ari amahirwe akomeye ku buhanzi bw’u Rwanda no kumurika ubwiza bwarwo mu mahanga.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 25 Kanama 2023, mu birori byabereyemo kumurika ku mugaragaro abahanzi b’Abanyarwanda bahataniye Trace Awards.

Abahanzi b’Abanyarwanda batoranyijwe barimo Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Kenny Sol na Ariel Wayz.

Ni ubwa mbere babyitabiriye kuva byatangira gutangwa by’umwihariko Abanyarwanda bakaba barashyiriweho icyiciro cyabo cyihariye.

Ariella Kageruka, Umuyobozi muri RDB yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe ku bahanzi b’Abanyarwanda n’urubuga rwiza rwo kumenyekanisha ibyo bakora.

Yagize ati ” Ni urubuga rwiza rwo kugira ngo bamenyekanishe ibihangano byabo ariko akaba ari amahirwe ku Banyafurika bose.”

Yongeyeho ko kuzana iki gikorwa mu Rwanda hashingiwe ku ntambwe nziza igihugu kimaze gutera mu kwakira inama n’ibindi birori bikomeye.

Yagize ati ” Bigendana n’ishoramari rya leta ndetse n’ubushake leta ifite mu gukorana n’abikorera.”

Yasabye buri munyarwanda Kubyaza inyungu aya mahirwe by’umwihaiko mu kumurika ubukerarugendo mu rw’imisozi igihumbi.

- Advertisement -

Ibihembo bya Trace Awards bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023, mu birori bizahuriza hamwe abahanzi b’ibyamamare muri Afurika, abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’umuziki n’abandi.

Ibi birori bizamara iminsi itatu ntabwo bizaba ari ibyo gutanga ibihembo gusa ahubwo hazabaho n’umwanya w’iserukiramuco.

Biteganyijwe ko abahanzi bazigaragaza, habeho ibikorwa kungurana ibitekerezo hagati y’abayobozi mu nzego zifata ibyemezo n’abaharanira iterambere ry’umuziki wa Afurika n’ibindi.

Ibirori bya Trace Awards and Festival bizabera muri BK Arena mu gihe abarenga miliyoni 500 bo mu bihugu 190 bazaba babikurikiye kuri Televiziyo za Trace.

Ibirori bya Trace Awards & Festival ni ubwa mbere bigiye kubera mu Rwanda
Ariella Kageruka yashimangiye ko ari umwanya wo kumenyekanisha ubukerarugendo n’ubuhanzi bw’u Rwanda
Bwiza na Ariel Wayz bahatanye mu bihembo bya Trace Music
Umuyobozi wa Trace Africa muri EAC yavuze ko uyu ari umwanya wo gutega amatwi inkuru z’Abanyafurika

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW