Tshisekedi na Ndayishimiye bijunditse EAC idahatira M23 kurambika intwaro

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Antoine Felix Tshisekedi wa RD Congo bashimangiye ko ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba, EAC, bigomba gufata inshingano zo guhatira umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi nta yandi mananiza.

Byatangarijwe mu rugendo rw’iminsi ibiri Perezida Ndayishimiye yagiriye muri Congo Kinshasa aho yaganiriye na mugenzi we Tshisekedi ku mirwano imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Ashize amanga, Tshisekedi yongeye guhamya ko nta biganiro biteze kubaho hagati ya Guverinoma ya Congo n’umutwe wa M23.

Yavuze ko umutwe wa M23 ugomba gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe byo kuva mu duce wafashe ukajyanwa mu bigo bya gisirikare, ugahabwa inyigisho z’uko bazabana n’abaturage mu buzima bwa gisivili.

Imbere y’abanyamakuru, Tshisekedi yabajijwe uko ibyo bizakorwa, asobanura ko bagomba kotsa igitutu umutwe wa M23 kugeza uvuye ku izima.

Yagize ati “Ibyo dusaba bikomeza kuba bimwe, ingabo z’akarere zigomba kurushaho gukora cyane. Tugomba kuzajya kugenzura ko M23 yubahiriza gahunda ya Luanda.”

Yashimagije ingabo z’u Burundi ziri muri RD Congo ashinja iza bimwe mu bindi bihugu bya EAC ngo zitwara nk’abanebwe ibintu ngo batazihanganira na busa.

Perezida Evariste Ndayishimiye, kuri ubu uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko ibihugu bya EAC  bigomba guhuriza hamwe mu guhatira umutwe wa M23 guhagarika imirwano.

Ndayishimiye yavuze ko ababajwe no kuba umutwe wa M23 udashaka kurekura ibice wigaruriye ngo ushyirwe mu bigo bya gisirikare mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

- Advertisement -

Gusa yavuze ko RDC n’u Burundi ari nk’igiti kimwe bityo rero bagomba gufatanya kubungabunga inyungu zabo kabone nubwo EAC yabitera umugongo.

M23 yo ntikozwa iby’uko gusubizwa mu buzima busanzwe, mu gihe cyose Leta ya Congo itazigera yemera ko bicara ngo baganire.

Uyu mutwe uvuga ko mu gihe cyose nta biganiro bya politiki bizaba hagati ya M23 na Guverinoma ya Kinshasa, ntabyo kujyanwa mu bigo bya gisirikare, kurambika intwaro hasi cyangwa gusubizwa mu buzima busanzwe bizabaho.

U Burundi na RD Congo basinyanye amasezerano arimo gutabarana

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW