Ubuyapani bugiye gufasha imiryango 120 yasizwe iheruheru na Sebeya

RUBAVU: Imiryango 120 yagizweho ingaruka n’ibiza byatewe na Sebeya igiye guhabwa ubufasha bujyanye n’isuku birimo ubwiherero bugezweho ndetse n’ibikoresho bitandukanye bijyanye n’isuku bizatwara asaga miliyoni 72 z’amanyarwanda azatangwa na leta y’Ubuyapani.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Fukushima Isao avuga ko bagiye gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza

Ibi byatangajwe ubwo imiryango 380 yo mu Murenge wa Cyanzarwe yiganjemo abasigajwe inyuma n’amateka yahabwaga ubwiherero bugezweho aho imyanda izajya ikorwamo ifumbire izajya ibafasha gufumbira imyaka bikabafasha kubona umusaruro utubutse.

Aba baturage banahawe kandi ibigega bibika amazi bikanayayungurura kuko bisanzwe bigorana kuyabona mu gace k’amakoro.

Nyirandeze Mariana umu mu bahawe iyi nkunga mu byishimo byinshi avuga ko bagorwaga no kujya kuvoma cyane cyane mu bihe by’izuba bigatuma n’isuku iba nkeya.

Ati“Ndashima Leta y’u Rwanda ndetse n’igihugu cy’Ubuyapani kuko badukuye kure twari mu bwigunge dukora ingendo dushakisha amazi ariko tubonye amazi birakemutse, ubu amazi tuyafite mu ngo ndetse n’ubwiherero bugezweho hehe n’indwara ziterwa n’umwanda.”

Hatangimana Mugabe Isaac, Umuvugizi w’umuryango Hand In Hand for Development ari nabo bubatse ibi bikorwa avuga ko ubu abaturage baruhutse kuko babonye amazi kandi byagoranaga bitewe n’agace k’amakoro aho bigorana no gucukura ubwiherero.

Ati“Abaturage bakoraga urugendo rurerure bagiye gushaka amazi ariko twabahaye ibigega bizabafasha kujya babona amazi, aka gace kagizwe n’amakoro ku buryo gucukura ahajya ubwiherero bigorana, aba baturage bahawe ubwiherero bufite ikoranabuhanga’’

Nzabonimpa Deogratias umuyobozi Meya w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo yashimiye ubuyapani ku bufasha mu kubona ubwoherero buhangana n’imiterere y’akarere k’amakoro abizeza kubisigasira.

Ati“Twari duhangayikishijwe no kubona ubwiherero buhangana n’imiterere y’ubutaka bwo mu gace k’amakoro ariko abafatanyabikorwa batwigiye uburyo bw’ikoranabuhanga ku bwiherero n’amazi, kuri ubu iyi miryango ikibazo kijyanye n’isuku n’isukura kirakemutse, ibi bikorwa remezo turafatanya bigere kuri benshi batuye mu makoro kandi tuzafatanya n’abaturage mu kubisigasira.”

- Advertisement -

Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda, Fukushima Isao yashimye Leta y’u Rwanda ku mikoranire myiza yemeza ko nabo bishimira kugira uruhare mu guhindurira imibereho y’abaturage, yizeza inkunga ku bagizweho ingaruka n’ibiza biheruka.

Ati“Twafashe ingamba zo guhungana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage muri Afurika cyane mu Rwanda, dutewe Ishema no kugera mu baturage tugasanga ibikorwa bahawe byabagiriye akamaro.

‘’Ubu igikurikiyeho tugiye kubakira ubwierero 120 kubagizweho ingaruka n’imyuzure kandi buzazana n’ibikoresho by’isuku kuko leta y’Ubuyapani hari amafaranga yabageneye asaga miliyoni 72’’.

Ibi bikorwa byatashywe byatwaye arenga miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda hubakwa ibigega 70 byitezweho gufasha ingo 380, ubwiherero bugezweho 70 ku miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka n’ibikoresho biyungurura amazi 50.

Ambasaderi Fukushima na Mayor w’agateganyo wa Rubavu, Nzabonimpa Deogratias bemeranyije kubakira imiryango 120 yasizwe iheruheru na sebeya

MUKWAYA OLVIER / UMUSEKE.RW i Rubavu