Umuganura uzabera i Rutsiro mu kuganuza abashegeshwe n’ibiza

Inteko y’umuco yatangaje ko Umuganura wa 2023 ku rwego rw’Igihugu uzabera mu Karere ka Rutsiro mu rwego rwo kuganuza abagizweho ingaruka n’ibiza batazabona umusaruro bari bategereje.

Mu birori by’Umuganura Abanyarwanda bica inyota nta kwishishanya

Ni ibirori bizaba ku wa 4 Kanama 2023 ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa.”

Inteko y’umuco isaba Abanyarwanda kuganura barangwa n’ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gutabarana, gusangira, kudaheranwa n’amage, gushishikarira umurimo wo shingiro ry’iterambere no kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Kujyana ibirori muri kariya Karere kari mu twibasiriwe n’ibiza mu mezi atambutse byahuriranye n’uko mu myaka ya vuba aha Intara y’Iburengerazuba itigeze yizihirizwamo Umuganura.

Kuva mu muco wa kera no mu mateka y’igihugu, Umuganura ni umunsi mukuru ukomeye kandi wubahwa, wahabwaga agaciro gakomeye i bwami no mu muryango Nyarwanda muri rusange.

Umuganura wari umusaruro wa mbere w’imbuto zahinzwe, wakorerwaga ku mbuto za Gihanga ari zo amasaka, uburo n’inzuzi.

Kuganura kwari ugusubira ku isooko nk’Abanyarwanda, abaturage bakiyibutsa ko bahuje gakondo n’ibyiza byayo Imana yabahaye, bakayishimira.

Umuganura watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya cyenda, uza kongera guhabwa imbaraga n’Umwami Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 10 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo).

Waje kugirwa ihame ridakuka mu kinyejana cya 16 ubwo Umwami Ruganzu II Ndoli yabohoraga u Rwanda rwari rwarigaruriwe nyuma y’amacakubiri yatumye Umwami Ndahiro Cyamatare yicwa n’ababisha n’ingoma yarwo, Rwoga, ikanyagwa n’abanyamahanga.

- Advertisement -

Umuganura wambuwe agaciro aho abakoloni bageze mu Rwanda kubera ko intwaro yabo yari amacakubiri, bihutiye guca umuco Nyarwanda wahuzaga Abanyarwanda.

Umuganura waje kongera kwizihizwa buri mwaka muri za mirongo inani, ariko nabwo hagamijwe guha agaciro umusaruro w’ubuhinzi kuruta uw’ibindi byose kuko abayobozi b’icyo gihe bumvaga ko ngo “umurimo ari uguhinga, ibindi ari amahirwe.”

Leta y’u Rwanda yongeye kugarura Umuganura ndetse iwushyiriraho itegeko riwuha imbaraga zituma wizihizwa mu gihugu hose.

Kuganura ubu bifite igisobanuro cyo gusangira ku byavuye ku musaruro wejejwe mu gihugu hose.Ni umwanya wo kongera kwibuka ibyo Abanyarwanda bahuriyeho nk’igihugu, umuco karande, inkomoko n’ibindi.

Kwizihiza Umuganura byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa ahubwo byanageze mu nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda mu kugaragaza urugendo rw’Abanyarwanda rwo kwigira no kwibohora nyako.

Umuganura wizihizwa ku rwego rw’igihugu uhereye ku midugudu kugeza muri za Ambasade z’u Rwanda n’Imiryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW