Urukiko rwirukanye umusirikare wakubise Avoka

Urukiko rwa Gisirikare muri Congo rwirukanye Ofisiye ufite ipeti rya Major wakubise Avoka uri mu kazi.

Me Carlos Byamungu wakubiswe

Kuri uyu wa Mbere nibwo urukiko rwafashe icyemezo mu rubanza Avoka aregamo umusirikare kumukubita akamukomeretsa.

Urukiko rwanzuye ko uriya musirikare ahamwa n’icyaha ahanishwa gufungwa imyaka 10 muri gereza no gutanga miliyoni 25 z’amafaranga akoreshwa muri Congo nk’impozamarira.

Kuri iki gihano hiyongeraho ko uriya musirikare yirukanwe burundu mu ngabo.

Major Lody Kitwanda yaburanishijwe kuri uyu wa Mbere ndetse ahamwa n’icyaha cyo gukubita agakomeretsa Me Carlos Byamungu.

Uriya musirikare yahamwe n’icyaha cyo gukomeretsa ku bushake no kurenga ku mabwiriza yashyizweho muri Kivu ya Ruguru iyobowe gisirikare.

Maitre Carlos Byamungu, usanzwe ari Avoka mu rugaga rw’abavoka rukorera muri Kivu ya ruguru yakubiswe n’uriya musirikare amusanze mu kazi ko kunganira umukiliya we.

Ubushinjacyaha buvuga ko uriya musirikare yiyitaga Colonel kandi afite ipeti rya Major.

Major Lody Kitwanda yaburanye avuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe, ko ibyo yakoze atabanje kubitekerezaho.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko Avoka Byamungu yasagariwe muri Komine mu Mujyi wa Goma, ubwo yarimo yunganira umukiliya we, umuntu wambaye umwambaro wa gisirikare uranga ingabo za Congo yamukubitiye mu ruhame arimo kunganira umukiliya we.

UMUSEKE.RW