Abakozi ba APR FC bakurikiranyweho kuroga abakinnyi ba Kiyovu SC

Abasirikare n’abasiviri bakorera ikipe ya APR FC bakaba bashinjwa gushaka kuroga abakinnyi ba kiyovu SC basabiwe gufungwa imyaka itatu.

Inkuru dukesha INTEGO News, ivuga ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye abantu bane barimo abakozi ba APR FC batatu (abasirikare n’umusivile umwe), gufungwa imyaka itatu.

Bakurikiranyweho icyaha cyo gucura umugambi wo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Major Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager (ushinzwe ibikorwa by’ikipe) na Major Dr Erneste Nahayo wari Umuganga w’Ikipe bari mu bari kuburana.

Dosiye yabo irimo kandi uwitwa Mupenzi Eto’o wari ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi muri APR FC, n’undi muntu umwe w’umusivile witwa Bizimana Bilali.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo bitabye urukiko, hanzurwa ko umwanzuro uzasomwa ku wa 13 Ukwakira, 2023.

Amakuru avuga ko bacuze umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe kugira ngo bizabace intege mu mukino Kiyovu yakinnyemo na APR FC.

Muri uyu mukino Ikipe y’Ingabo, APR FC yatsinze Kiyovu SC 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Abaregwa bose n’abunganizi babo bemera ibikorwa bigize ibyo baregwa, ariko ntibemera inyito y’icyaha.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka itatu n’amande y’ibihumbi 500 Frw.

Mu Rwanda umupira w’amaguru uvugwamo imiteguro yo hanze y’ikibuga, abapfumu n’amarozi ariko ibyo guhumanya abakinnyi muri ubu buryo bisa n’ibitamenyerewe.

ISESENGURA

IVOMO: INTEGO NEWS

UMUSEKE.RW