Abana bavutse bafatanye bitabye Imana

Abana baherutse kuvuka buri umwe ameze nk’uryamye ku wundi, bitabye Imana ku mugoroba wo ku wa 18 Nzeri 2023, ababyeyi babo barasaba ubufasha bwo kubashyingura no kubona uko bava CHUK bagasubira iwabo i Nyaruguru.

Ni abana ba Ntakirutimana Emmanuel na Niyonambaza Angelique bo mu Mudugudu wa Akajonge, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Aba bana bavukiye mu bitaro bya Munini gusa baza koherezwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali ( CHUK) kugira ngo babagwe batandukanywe.

Ababyeyi ba bariya bana bavuga ko bari batunguwe no kubyara impanga z’abahungu bafatanye ibice byo mu nda.

Bari bahawe amazina ya Mugisha Bonheur na Ishimwe Fiston, buri umwe yari ameze nk’uryamye ku wundi.

Umuyobozi Mukuru wa CHUK, Lt Col Dr Tharcise Mpunga yari aherutse gutangaza ko inyingo y’abahanga mu by’ubuvuzi bw’abana, yagaragaje ko amahirwe yo gukomeza kubaho kw’abo bana bavutse bafatanye bwari 1/5000.

Ababyeyi b’aba bana bavuga ko kugeza ubu nta bushobozi bwo kwishyura imva no gusubira iwabo I Nyaruguru bari babona.

Ntakirutimana yagize ati “Sindamenya niba ibitaro biri bwemere kuduha imodoka kuko twabuze ubufasha, habuze n’uko twakwiyishyurira irimbi.”

Ufite umutima wo gufasha yatera inkunga uyu muryango binyuze kuri nimero ya telefone 0785224717 ibaruye kuri Ntakirutimana Emmanuel.

- Advertisement -
Abana bavutse bafatanye bitabye Imana

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW