Abaturarwanda bagiye gufashwa kwihaza mu biribwa

Kugira ngo abaturarwanda bakomeze kwihaza mu biribwa bituruka ku masururo w’abahinzi bo hirya no hino mu gihugu, hasinywe amasezerano agamije guteza imbere abahinzi, urubyiruko n’abakora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi.

Ni amasezerano yasinywe ku wa 14 Nzeri 2023 hagati y’umuryango w’Abanyamerika CNFA n’Ikigega cy’Ibiribwa ku Isi (PAM).

Ni amasezerano y’ubufatanye ya ‘Hinga Wunguke’ na ‘Shora Neza’ PAM ifatanyamo na Mastercard Foundation ndetse na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’urubyiruko.

Iyi ‘Shora Neza’ ni umushinga ugamije guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi hibandwa ku izamuka ry’ibyo bikorwa bigatanga imirimo myinshi ku rubyiruko.

Ni mu gihe ‘Hinga wunguke’, ishyirwa mu bikorwa na CNFA, USAID hamwe na MINAGRI ikaba igamije kuzamura no gufasha abahinzi kongera umusaruro.

Hasobanuwe ko gukorana kwa Shora Neza na Hinga Wunguke ari uguhuza imbaraga bigamije kuzamura kongera umusaruro no gufasha urubyiruko.

Hazongerwa umubare w’urubyiruko ruri mu buhinzi no kurushishikariza gushora imbaraga mu buhinzi kugira ngo igihugu cyihaze mu biribwa.

Byitezwe ko ubu bufatanye buzagera ku bahinzi b’ibihingwa ngandurarugo n’abahinga imboga n’imbuto mu turere 13 tw’igihugu Hinga Wunguke isanzwe ikoreramo no mu tureramo n’ahandi mu gihugu PAM isanzwe ikorera.

Ibihingwa bizongererwa agaciro n’abahinzi bafashwe kubigeza ku isoko ryaba iry’imbere mu gihugu cyangwa hanze byujuje ubuziranenge.

- Advertisement -

Hazabaho imikoranire na gahunda y’igihugu yitwa ‘Hehe n’igwingira’ kugira ngo babashe kurwanya imirire mibi mu turere bakoreramo.

Abahinzi, abakora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi bazahuzwa na za banki kugira ngo babone amafaranga afatika yo gushora mu bikorwa byabo.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc, ushinzwe kugeza abahinzi ku masoko mu mushinga wa Hinga Wunguke yavuze ko bazafasha abahinzi kugira ngo bakore kinyamwuga.

Ati “Cyane cyane twibanda ku rubyiruko, abagore ndetse n’abantu bafite ubumuga.”

Avuga ko bizeye umusaruro uzava muri ubu bufatanye by’umwihariko bukazagira uruhare mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko.

Ati “Ni gute twafatanya kugira ngo bya biryo bigaragara ku isoko bibe bishobora kugurwa na wa muturage wo hasi kandi bitamuhenze.”

Umuyobozi Mukuru wa Hinga Wunguke, Daniel Gies yavuze ko ibi bizafasha abahinzi kubona amasoko yunguka bikanateza imbere ibidukikije.

Ati “Ubufatanye kandi buzateza imbere kuboneka no gukoresha ibiribwa bifite umutekano, bihendutse, bifite intungamubiri mu Rwanda”.

Andrea Bagnoli, uhagarariye PAM mu Rwanda yavuze ko bishimiye ubu bufatanye kugira ngo barusheho gufasha abahinzi gutera imbere mu buryo bufatika.

Byitezwe ko ubufatanye bw’iyi mishinga buzafasha abahinzi bagera kuri miliyoni gukora ubuhinzi buvuguruye no kugeza umusaruro wabo ku isoko babashe no kugira imirire myiza.

Andrea Bagnoli, uhagarariye PAM mu Rwanda n’Umuyobozi Mukuru wa Hinga Wunguke, Daniel Gies

Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu rwasabwe kugana mu mwuga w’ubuhinzi
Impande zombi zashimye aya masezerano agiye guhindura imibereho ya benshi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW