Amb. Gatete yashashe inzobe ku ntambara zayogoje Congo

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Claver Gatete yahamije ko nta nyungu u Rwanda rwakura mu ntambara z’urudaca muri RD Congo, yerura ko inkunga iki gihugu gitera umutwe wa FDLR ariryo zingiro ry’urusaku rw’imbunda zayogoje Uburasirazuba bwa Congo.

Amb. Gatete yabigarutseho i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 28 Nzeri 2023, ubwo yari mu nama y’Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano ku Isi.

Yashimangiye ko RD Congo ikomeje gutera inkunga y’intwaro n’ubushobozi umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko imyitwarire ya FDLR n’imitwe y’abenegihugu iterwa inkunga n’ubutegetsi bwa Kinshasa bibangamiye ibikorwa n’ingamba zigamije amahoro.

Ati “Imyitwarire y’iyi mitwe n’ubufatanye bwayo n’Ingabo za Congo (FARDC) bikongeza amakimbirane kandi bibangamiye ibikorwa n’ingamba zigamije amahoro.”

Yavuze ko ubwiyongere bw’imvugo na disikuru zibiba urwango ku baturage b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bijyana no kubica, gusahura no kwigarurira imitungo yabo, biteye ikibazo gikomeye haba k’u Rwanda n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Amb. Gatete yeruye kandi ko nta nyungu u Rwanda rufite mu bibazo by’intambara zayogoje Uburasirazuba bwa RDC, ashimangira ko rushyigikiye byimazeyo ingamba zafashwe ku rwego rw’Akarere.

Yatunze urutoki ibihugu by’ibihangange bikomeje kuyobya uburari mu kunezeza Guverinoma ya Congo bigamije kurengera inyungu bifite muri kiriya gihugu.

Ati ” Abashaka kuririra ku makimbirane ku bw’inyungu zabo bwite muri politiki, ni bo bakomeje ibikorwa bigamije kuyobya uburari.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati ” Ariko usanga bishyirwa k’u Rwanda, nyamara ibi ntacyo bifasha uretse kuzambya umutekano muri RDC. Iki ni ikibazo gisaba ko aka Kanama, kakirebana ubushishozi.”

Amb. Gatete yasabye Loni gusaba RD Congo gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kwitandukanya na FDLR no kohereza abarwanyi bayo mu gihugu bakomokamo mu maguru mashya, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’i Luanda na Nairobi.

Amb. Gatete yavuze ko u Rwanda rutifuriza inabi RDC

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW