Bashenguwe n’amakimbirane bamazemo imyaka 18

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Basobanuriwe uburyo bwo kwirinda amakimbirane mu miryango

Umwe mu miryango yo mu Karere ka Rusizi uricuza amakimbirane yo mu rugo babayemo mu gihe kingana n’imyaka 18 kuko nta nyungu nimwe bakuyemo.

Ni ubuhamya batanze nyuma y’umuganda wa Mutima w’Urugo wabereye mu Mudugudu wa Kibakure, Akagari ka Cyendajuru mu Murenge wa Giheke.

Ubwo hasozwaga uyu muganda abaturage bahawe ibiganiro byo kwirinda amakimbirane yo mu miryango.

Aba baturage batifuje ko UMUSEKE utangaza amazina ya bo n’ubwo batakibana nk’umugabo n’umugore basabye abandi kugendera kure ibyatuma mu rugo havuka umwuka mubi.

Umugabo yavuze ko kuba mu makimbirane mu rugo ari ukwiyaturiraho agahinda n’igihombo gikabije mu buzima bw’abashakanye.

Yagize ati ” Amakimbirane yatangiye tumaranye umwaka umwe, tuyamazemo imyaka 18, ubu nashatse umugore wa kabiri.”

Avuga ko by’umwihariko abagiye gushakana bakwiriye kubwizanya ukuri kugira ngo birinde ibizabatanya bamaze kubaka urugo.

Umugore ntajya kure y’umugabo kuko amakimbirane yabasubije inyuma mu buzima ndetse byageze n’aho byari kuvamo urupfu kuri umwe.

Ati “Uretse Imana yahabaye byari kubyara urupfu, tutarayabamo twari dufite imishinga none ubu yose yarayoyotse.”

- Advertisement -

Basaba abashakanye gusubiza amaso inyuma bagasubira ku rukundo bari bafitanye bagishakana ndetse n’abitegura gushinga ingo bakabwizanya ukuri gusesuye.

Niyonsaba Jeanne D’Arc, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi, yavuze ko igikunze gutera amakimbirane mu miryango ar’ukutavuga rumwe ku mutungo w’urugo.

Yasabye abashakanye kujya baganira ku ikoreshwa ryawo buri wese akabigiramo uburenganzira nta kwikubira.

Ati “Ahanini igiteza amakimbirane mu muryango n’ukutavuga rumwe ku mutungo, turagira inama imiryango kujya baganira ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi butangaza ko n’ubwo bugikora ibarura ry’imiryango ibanye mu makimbirane, kuri ubu hamaze kumenyekana igera kuri 234.

Basobanuriwe uburyo bwo kwirinda amakimbirane mu miryango
Bubatse n’uturima tw’igikoni

 

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi