Bugesera: Biyemeje kongera imbaraga mu kurengera ibidukikije

Imboni z’ibidukikije n’abashinzwe ibikorwa by’imirimo y’ubucukuzi bw’ibinombe basabwe gufata neza ibikorwaremezo no kubungabunga ibidukikije mu kwita kw’isuku n’isukura baharanira kurwanya umwanda aho uva ukagera.
Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023, mu mahugurwa y’umunsi umwe yari agamije kubongerera ubumenyi mu kwita ku bidukikije no ku bukangurambaga bw’isuku n’isukura.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi batandukanye basabwe kwegera abaturage bagatanga umusanzu wabo mu kurwanya umwanda.
Basabwe gubaharanira kubungabunga ibidukikije bahangana n’ihindagurika ry’ibihe himakazwa umuco w’isuku n’isukura aho bakorera.
Basobanuriwe byimbitse ingamba zafashwe muri gahunda yahawe intero igira iti “Isuku Hose Ihera kuri Njye.”
Uwizeye Prencience, uhagarariye abakora imirimo y’ubucukuzi bwa kariyeri na Mine mu Karere ka Bugesera yavuze ko aya mahugurwa bahawe bayungukiyemo byinshi.
Yavuze ko agiye gushishikariza abasanzwe bakora ako kazi kwimakaza umuco w’isuku haba ku mubiri ndetse naho bakorera.
Yagize ati“Tugiye gushyiraho ibikorwa rusange nk’ubwiherero ndetse hagenzurwe neza aho dukorera ko hatashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”
Umwe mu mboni z’ibidukikije, yavuze bagiye gushishikariza abaturage kwita ku bikorwa by’isuku baharanira kugira Umudugudu uzira umwanda.
Ati“Hari ibice bimwe na bimwe bikigaragaramo umwanda nk’imboni z’ibidukikije tugiye guhashya umwanda by’umwihariko twibanda mu dusantere tw’ubucuruzi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasabye imboni zibidukikije kuzakora ubukangurambaga bwo guhashya umwanda aho batuye.
Ati“Isuku abaturage batekereza itandukanye nuko yahoze cyera, twizeye ko bazafasha abaturage guhindura imyumvire ku isuku n’isukura.”
Yongeyeho ko “Dufite ibyiciro byinshi twagiye duhugura mu byumweru bibiri bishize, ariko uyu munsi twashakaga kuganira n’Imboni z’Ibidukikije mu rwego rw’isuku, kureba ibidukikije n’umutekano wabyo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko mu by’umweru bibiri bakora ubukangurambaga ku isuku n’isukura, abaturage bari gusobanukirwa “Bugesera y’Ubudasa”.
Biyemeje guharanira kugira Bugesera itekanye kandi izira umwanda
Mayor Mutabazi yasabye imboni z’ibidukikije guhangana n’umwanda
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera