Burera: Insoresore zahondaguye abasekirite

Mu Murenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera insoresore zitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amahiri ziraye mu basekirite barinda ibirombe by’amabuye y’agaciro zibagira intere.

Hashize icyumweru abo basore bafatiwe muri operasiyo idasanzwe nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’uriya Murenge ubwo bugizi bwa nabi bwabereyemo.

Buvuga ko ruriya rugomo rwakorewe abasekirite b’isosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Gifurwe Wolfram Mining.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugengabari, Zimurinda Tharcisse yavuze ko abasore Icyenda muri izo nsoresore bamaze gufatwa.

Umunani muri bo ni abo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, mu gihe umwe ari uwo mu Murenge wa Mucaca Akarere ka Burera.

Yagize ati ” Abamaze gufatwa bari gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha, bari kuri RIB.”

Kugeza ubu abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirambo mu gihe abasekirite bakomerekejwe bari kwitabwaho n’abaganga.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -