Eden Care yatangije uburyo bw’ubuvuzi bwifashisha murandasi

Ntibikiri ngombwa ko umuntu avunika ajya gushaka serivisi ku bigo runaka, ahubwo ibigo by’ubwishingizi, abahuza n’abandi bakwiriye kwisunga ikoranabuhanga kugira ngo bagere kuri benshi kandi vuba.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 n’ubuyobozi bwa Eden Care, sosiyete y’ubwishingizi bw’ubuvuzi mu Rwanda itanga serivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Eden Care yavuze ko yiyemeje gutanga ubwishingizi ku bigo bishishikajwe no kugira abakozi bafite ubuzima buzira umuze, bagakora batekanye.

Imikorere yayo mu ikoranabuhanga ifasha ba bakozi kubona ubwishingizi mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bunoze.

Iki kigo kandi gifite na serivisi zigenewe abantu ku giti cyabo n’imiryango ikeneye ubwishingizi bw’ubuvuzi.

Gifite akarusho kuko umukoresha akurikirana amakuru y’abakozi ajyanye n’ubwishingizi bw’ubuvuzi bidasabye kubisoma mu mapaji y’impapuro.

Abakoresha ubwo bwishingizi bahabwa Apulikasiyo ibafasha kumenya ibijyanye n’ubwishingizi bwabo, ibitaro na farumasi bikorana na Eden Care.

Ibi bibafasha kugabanya umwanya bamara ku bitaro bategereje serivisi z’ubwishingizi bityo bakarushaho gutanga umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.

Iki kigo gitanga na serivisi mbonezamibereho nka siporo, imirire no gusuzumisha imikorere y’umubiri, bigafasha uwakigannye kugera ku ntego ze nta za birantenga.

- Advertisement -

Eden Care yatangije kandi uburyo bw’ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga mu buryo bwihariye aho umuntu ashobora gusuzumwa hakoreshejwe internet.

Kevin Rudahinduka, umuyobozi mukuru wa Eden Care mu Rwanda yavuze ko iyo serivisi ya ‘ProActiv’ igamije gufasha abakiliya ba bo kurushaho kugira ubuzima bwiza no kubarinda ibizazane bishobora gutuma barwara.

Yavuze ko ifite agashya kuko mu bwishingizi busanzwe bihutira ku buvuzi ariko ubu bakaba bari kurwana n’uko umuntu atarwara.

Ati “Turashaka ko ugira ubuzima bwiza ukabasha kubona izindi serivisi zerekeranye n’ubuzima utarinze gutegereza y’uko urwara, tukurinde kujya kwa muganga.”

Yavuze ko abantu bashobora kubaho batirukira kwa muganga aho bakwifashisha iyi porogaramu mu kwirinda indwara, kwisuzuma no kubona ubujyanama hifashishijwe ikoranabuhanga.

Rudahinduka yashimangiye ko abantu benshi bari kugana Eden Care kuko bamaze gusobanukirwa ko icyo abakozi n’abandi muri rusange bakeneye atari ugutonda kwa muganga.

Ati ” Bakeneye n’ibindi birenzeho kugira ngo tubashe kubahuza n’umuntu ushobora kubafasha kureba imirire ya bo, uko ukora siporo, uko muri sosiyete umeze, uko uteye utarinze kujya kwa muganga.”

Yasobanuye ko ubu buryo buzafasha kwirinda kurwara agahinda gakabije bukanongera ubusabane hagati y’umuntu na bagenzi be.

Mu mikorere y’ibitaro, Eden Care yubatse ikoranabuhanga ryihutisha serivisi, rigabanya igihe umuntu ashobora gutegereza serivisi zitangwa n’ubwishingizi haba mu kwandika uwagiye kwivuza cyangwa gutanga inyemezabwishyu no kwishyuza.

Ubwo buryo bufasha mu kugabanya ikiguzi cyakoreshwaga mu gutanga izi serivisi kuri 50%, bigatuma Eden Care yongera 50% mu misanzu kurusha ibindi bigo bitanga serivisi z’ubwishingizi bw’ubuvuzi.

Ibigo n’abantu ku giti cyabo basabwe kugana ubwishingizi bwa Eden Care
Moses Mukundi washinze Eden Care asobanura serivisi iki kigo gitanga
Eden Care yatangije uburyo umuntu ashobora gusuzumwa hakoreshejwe iyakure
Dr Samuel Mwubahamana yashimangiye ko serivisi nshya ya Eden Care izafasha kurwanya indwara zitandura

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW