Gahunda y’ingendo z’abanyeshuri yatangajwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyasohoye gahunda y’uko abanyeshuri bazajya ku ishuri hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2023- 2024.

 

Mu itangazo ryasohowe na NESA, biteganyijwe ko ingendo z’abanyeshuri bazajyanku ishuri zizatangira ku itariki 21- 24 Nzeri 2023.

 

Ku wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, hazagenda abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere twa Nyanza na Nyaruguru, Ngororero, Musanze na Burera, Nyagatare na Gatsibo.

 

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Ruhango Gisagara, Nyabihu, Rubavu, Rulindo Gakenke, Rwamagana na Kayonza.

 

Ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Huye, Kamonyi, Karongi Rutsiro, Gicumbi, Ngoma na Kirehe.

 

- Advertisement -

Ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Muhanga, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Bugesera.

 

NESA yaboneyeho umwanya wo gusaba Abayobozi b’Inzego z’ibanze gukangurira ababyeyi kohereza abanyeshuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe.

 

Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, hashingiwe ku byerekezo n’amashuri y’abana babo bigamo cyangwa bagiye kwigamo, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

 

Abanyeshuri batangiye bwa mbere ku mashuri mashya bazerekana urupapuro rugaragaza ikigo cy’ishuri boherejweho na NESA.

 

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku ishuri.

 

Ababyeyi bafite abanyeshuri banyura mu Mujyi wa Kigali barasabwa kugurira abana amakarita y’urugendo akoresha mu mabisi atwara abagenzi.

 

Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri no gukurikirana ko ababyeyi basubirije abana ku mashuri ku gihe.

 

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo, zibajyana ku mashuri yabo.

 

Nyuma ya Saa cyenda z’amanywa sitade izaba ifunze, nta munyeshuri uzaba wemerewe kuza ku munsi itari uwo ikigo yogaho kizagendera Kandi nta kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe.

NESA yatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW