Hari abagore bakora akazi k’ubuhinzi bumva ko kugana ama banki n’ibigo by’imari iciriritse bireba abifite gusa n’ababona umushahara wa buri kwezi, bigatuma bo batabigana ngo biteze imbere.
Abagore bo mu karere ka Mataba, mu Karere ka Gakenke bakora akazi k’ubuhinzi bavuga ko batarasobanukirwa gahunda yo kugana ibigo by’imari haba kubitsa cyangwa se kwaka inguzanyo.
Bavuga ko bumva ko kugana ibi bigo bireba abafite akazi ka Leta cyangwa abakora ubucuruzi bukomeye.
Aba bagore baganiriye n’UMUSEKE bavuga ko kuba bagana ibigo by’imari kuri bo byaba ari ukwisumbukuruza, kuko aho iwabo mu cyaro ikibabeshaho ari ubuhinzi buciriritse.
Mukamana Annociata yavuze ko bikorera ubuhinzi bagamije kubona ibibatunga n’imiryango yabo ko ibyo kujya muri Banki ari nko kwishora mu rwego batariho.
Ati ” Nkajye rero kuba navuga ngo ngiye muri banki kwaka inguzanyo, numva byaba ari ugukabya bigasa naho nishoye mu bitari ku rwego rwajye? Njyewe numva abafite akazi bahemberwa ku kwezi ari bo bagakwiye kubijyamo naho twebwe bo mu cyaro biba bigoye rwose.”
Mukankundiye Caritas nawe ati “Twe dutunzwe no guhinga akaba ariho dukura ibidutunga, iyo dushaka amafaranga adufasha mu buzima busanzwe no kwikenura, dushora inanasi kuko hano nazo turazihinga.”
Mukankundiye avuga ko bataracengerwa no kujya gusobanuza ibyo gukorana n’ibigo by’imari n’uko babasha kwishyura inguzanyo mu gihe baba bayihawe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Niyonsenga Aime Francois avuga ko hakiri abagore batekereza gutyo, ariko ko bakwiriye guhindura imyumvire, kuko ibigo by’imari byabegerejwe, ndetse ko muri buri Murenge bihari.
- Advertisement -
Ati “Abagore nibahindure imyumvire bareke kumva ko bazakomeza gutungwa no gukora imirimo twita iyo mu rugo ahubwo bagane ibyo bigo kuko nibo byashyiriweho.”
Yakomeje agira ati “Niyo waba ufite ibihumbi 50 baguha inguzanyo wenda ntoya ariko ku buryo wakoramo umushinga uciriritse waguteza imbere ukaba wahera aho ukazamuka buhoro buhoro, ukazavamo umukire kuko nabandi benshi niko batangiye.”
Imibare igaragazwa na Banki Nkuru y’Igihugu y’uburyo ibitsina byombi byitabiriye serivisi z’ibigo by’imari iciriritse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, yerekana ko n’ubwo umubare w’abagore bagana ibi bigo by’imari iciriritse wagiye wiyongera bitaragera ku rwego rwo kuziba icyuho kiri hagati yabo n’abagabo.
JOSELYNE UWIMANA
UMUSEKE.RW/ Gakenke