Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Guverineri Dushimimana yahaye ubutumwa abashinzwe ubuhinzi birirwa mu biro
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Guverineri Dushimimana yahaye ubutumwa abashinzwe ubuhinzi birirwa mu biro

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI 19/09/2023 4:44
Guverineri Dushimimana yabwiye abashinzwe ubuhinzi ko akazi kabo kari baturage
NGORORERO: Ubwo yatangizaga igihembwe cya mbere cy’ihinga,  Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dr Dushimimana Lambert, yasabye abashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Imirenge no ku Karere ko bava mu biro bakegera  abahinzi.
Gutangiza iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2024 ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba byabereye mu Murenge wa Nyange.
Guverineri w’iyi Ntara, Dr  Dushimimana yavuze ko kuba iki gihembwe aricyo cyeramo ibihingwa byinshi bikwiriye gutuma abakozi bashinzwe ubuhinzi kumva ko akazi kabo ka buri munsi atari ako kwicara ku ntebe zo mu biro ko bakwiriye gufasha abaturage kongera umusaruro.
Ati “Ahantu hose hashobora guhingwa hakera, ibihingwa bihera bafashe abahinzi kubabonera imbuto ndetse n’ifumbire.”
Dr Dushimimana yagaragaje kandi ko kwihaza mu biribwa umuturage wenyine atabishobora keretse abifashijwemo n’abo bakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge mu Turere twose tugize Intara y’Iburengerazuba ndetse no mu Gihugu.
Yavuze ko abashinzwe ubuhinzi bagomba kwita ku bintu bibiri by’ingenzi birimo guhinga ku buso bwose bwagombye guhingwaho no kwegereza abahinzi ifumbire kuko hari hamwe hari ubutaka busharira bukeneye gushyirwamo ishwagara.
Dr Dushimimana yavuze ko ibikenewe byose nibimara kwegerezwa abahinzi, guhinga bizaborohera bakabona umusaruro uhaza imiryango yabo n’uwo basagurira amasoko.
Mukamurenzi Epiphanie umwe mu bahinzi, avuga ko abashinzwe ubuhinzi bagombye kubaha ibikoresho bibafasha kuhira imyaka yabo, kuko iyo izuba ryacanye bahura n’ibibazo byo kurumbya.
Ati “Mu bihe by’impeshyi imyaka myinshi irarumba, ababasha gusarura n’ababa bahinze mu bishanga nibura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko ingufu bashoye mu bikorwa by’ubuhinzi no kwigisha abaturage, guha abana indyo yuzuye byatumye babasha kugabanya umubare munini w’abana bari bafite ikibazo cy’igwingira.
Ati “Akarere kacu kazaga ku myanya ya mbere mu dufite ikibazo cy’igwingira kuko muri 2020 igwingira ryari kuri 50%.”
Meya Nkusi akavuga ko ubu abana bafite ikibazo cy’igwingira bari kuri 23,6%.
Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga, abahinzi n’abayobozi bateye ibigori kuri hegitari 30 mu gishanga cya Songa giherereye mu Murenge  Nyange.
Dr Dushimimana Lambert yabwiye abashinzwe ubuhinzi ko akazi kabo kari baturage
Guverineri Dr Dushimimana Lambert yifatanije n’abahinzi gutera ibigori
Bamwe mu bahinzi bavuga ko bahawe ibikoresho(Pompes) zibafasha kuhira imyaka basarura byinshi
Mu gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga batewe ibigori ku buso bwa hegitari 30

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Ngororero

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

Elisée MUHIZI 19/09/2023 4:46 19/09/2023 4:44
Inkuru ibanza Abana 200 bo mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho by’ishuri
Inkuru ikurikira Bugesera: Abantu 10 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?