Guverineri Dushimimana yahaye ubutumwa abashinzwe ubuhinzi birirwa mu biro

NGORORERO: Ubwo yatangizaga igihembwe cya mbere cy’ihinga,  Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dr Dushimimana Lambert, yasabye abashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Imirenge no ku Karere ko bava mu biro bakegera  abahinzi.
Gutangiza iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2024 ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba byabereye mu Murenge wa Nyange.
Guverineri w’iyi Ntara, Dr  Dushimimana yavuze ko kuba iki gihembwe aricyo cyeramo ibihingwa byinshi bikwiriye gutuma abakozi bashinzwe ubuhinzi kumva ko akazi kabo ka buri munsi atari ako kwicara ku ntebe zo mu biro ko bakwiriye gufasha abaturage kongera umusaruro.
Ati “Ahantu hose hashobora guhingwa hakera, ibihingwa bihera bafashe abahinzi kubabonera imbuto ndetse n’ifumbire.”
Dr Dushimimana yagaragaje kandi ko kwihaza mu biribwa umuturage wenyine atabishobora keretse abifashijwemo n’abo bakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge mu Turere twose tugize Intara y’Iburengerazuba ndetse no mu Gihugu.
Yavuze ko abashinzwe ubuhinzi bagomba kwita ku bintu bibiri by’ingenzi birimo guhinga ku buso bwose bwagombye guhingwaho no kwegereza abahinzi ifumbire kuko hari hamwe hari ubutaka busharira bukeneye gushyirwamo ishwagara.
Dr Dushimimana yavuze ko ibikenewe byose nibimara kwegerezwa abahinzi, guhinga bizaborohera bakabona umusaruro uhaza imiryango yabo n’uwo basagurira amasoko.
Mukamurenzi Epiphanie umwe mu bahinzi, avuga ko abashinzwe ubuhinzi bagombye kubaha ibikoresho bibafasha kuhira imyaka yabo, kuko iyo izuba ryacanye bahura n’ibibazo byo kurumbya.
Ati “Mu bihe by’impeshyi imyaka myinshi irarumba, ababasha gusarura n’ababa bahinze mu bishanga nibura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko ingufu bashoye mu bikorwa by’ubuhinzi no kwigisha abaturage, guha abana indyo yuzuye byatumye babasha kugabanya umubare munini w’abana bari bafite ikibazo cy’igwingira.
Ati “Akarere kacu kazaga ku myanya ya mbere mu dufite ikibazo cy’igwingira kuko muri 2020 igwingira ryari kuri 50%.”
Meya Nkusi akavuga ko ubu abana bafite ikibazo cy’igwingira bari kuri 23,6%.
Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga, abahinzi n’abayobozi bateye ibigori kuri hegitari 30 mu gishanga cya Songa giherereye mu Murenge  Nyange.
Dr Dushimimana Lambert yabwiye abashinzwe ubuhinzi ko akazi kabo kari baturage
Guverineri Dr Dushimimana Lambert yifatanije n’abahinzi gutera ibigori
Bamwe mu bahinzi bavuga ko bahawe ibikoresho(Pompes) zibafasha kuhira imyaka basarura byinshi
Mu gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga batewe ibigori ku buso bwa hegitari 30

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Ngororero