Guverineri Kayitesi yakebuye abakora mu biro by’ubutaka bagenda biguru ntege

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yibukije abakora mu Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo bo mu Karere ka Muhanga, ko gutanga serivisi nziza kubakeneye ibyangombwa byo kubaka aribyo bizihutisha Iterambere ry’Umujyi wa Muhanga.
Guverineri Kayitesi yavuze ko hagomba kubakwa ibikorwaremezo bigamije guhindura isura y’Umujyi wa Muhanga kugira ngo ugere ku rwego abawutuye n’abawugenda bifuza.
Ibi Guverineri Kayitesi yabivugiye mu mwiherero w’iminsi 4 w’Abajyanama n’abakozi kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rwego rw’i Mirenge urimo kubera mu Mujyi wa Huye.
Yavuze ko mu minsi 4 abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga by’umwihariko n’abakozi bako muri rusange bagiye kuganira ku kunoza serivisi z’abifuza ibyangombwa byo kubaka.
Ati “Ikiba kigambiriwe ni ukugira ngo bagire ibyemezo bafata bifite impinduka nziza ku mibereho myiza y’abaturage.”
Kayitesi avuga ko abari muri uyu mwiherero ari abantu bafite imbaraga zo guhindura Akarere bijyanye n’icyerekezo bagahaye.
Ati “Abasaba ibyangombwa byo kubaka mu Mujyi ni benshi, abakora muri serivisi z’ubutaka bagomba kugendana n’uwo muvuduko w’ababishaka kugira ngo bishimire iyo serivisi bahabwa.”
Guverineri Kayitesi kandi avuga ko mu mitangire myiza ya serivisi, isuku igomba kuza ku mwanya wa mbere.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave avuga ko iyo baje mu mwiherero basubiza amaso inyuma bakareba imihigo besheje neza, ariko bakita cyane ku mihigo itarakozwe neza.
Ati “Umujyi wa Muhanga urimo guturwa cyane, twatangije gahunda y’icyumweru cy’ubutaka gusa ntabwo gihagije ngo abifuza ibyangombwa byo kubaka babibone vuba, bikwiriye guherekezwa no kunoza serivisi abakora mu butaka baha abaturage bakabikora byihuse.”
Usengimana Emmanuel, ukuriye Komisiyo y’ubukungu muri Njyanama avuga ko guha abaturage ibyangombwa mu buryo bwiza, bigomba kujyana no kongera ibikorwaremezo birimo amazi, imihanda ndetse n’amashanyarazi cyane mu Mujyi nk’uyu ugaragiye Kigali.
Ati “Inzira ibyangombwa by’ubutaka ku babisaba binyuramo usanga zitinda, ibi nibyo tuganira n’abatekinisiye bacu kugira ngo borohereze abashaka kubaka ariko bujuje ibisabwa.”
Usengimana akifuza ko nihakenerwa kubongerera abandi bakozi biganirwaho muri uyu mwiherero.
Rudasingwa Jean Bosco, ukuriye Komisiyo y’Imiyoborere muri Njyanama, avuga ko kongera umubare w’ibikorwaremezo, aribyo bizareshya abakerarugendo bakunze kwirirwa i Muhanga, bakarara i Kigali hari zimwe muri serivisi bahaburiye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari site 5 muri uyu Mujyi bwamaze gutunganya kugeza ubu zirimo amazi n’amashanyarazi.
Kuva mu mwaka wa 2018 kugeza muri 2023, Akarere ka Muhanga kamaze gutanga ibyangombwa by’ubutaka 4600.
Ubuyobozi bukavuga ko hari site 9 bakoreye igishushanyombonera cyimbitse bifuza ko abifuza kuhatura bazagira uruhare rwo kwishyirahamwe bagakusanya amafaranga yo kuhashyira ibikorwaremezo.
Guverineri Kayitesi avuga ko abakora mu biro by’Ubutaka bagomba kwihutisha serivisi batanga
Usengimana Emmanuel Ukuriye Komisiyo y’ubukungu muri Njyanama y’Akarere ka Muhanga
Perezida w’Inama Njyanama Nshimiyimana Octave yasabye ko icyumweru cy’ubutaka cyongerwa
Abagize Inama Njyanama n’abakozi b’Akarere mu mwiherero
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Huye