Hafunguwe laboratwari zitanga ibipimo n’ingero byizewe

Leta y’ u Rwanda yafunguye ku mugaragaro Laboratwari nshya zikora igereranyabipimo ku mihindagurikire y’ikirere, iteganyagihe, ubuziranenge bw’umwuka n’ibipimo by’amazi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 hashingiwe ku masezerano y’imikoranire hagati y’ibigo bya RSB, REMA, Meteo Rwanda na Rwanda Water.

Izi laboratwari zashyizwemo ibikoresho bifasha kugereranya ibipimo bitangwa na laboratwari z’ibyo bigo bityo amakuru atangwa ku mihindagurikire y’ikirere n’iteganyagihe abe yizewe.

Izi laboratwari kandi zizafasha mu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka duhumeka, ndetse zizanakomeza kubakirwa ubushobozi ku buryo hakurikiranwa ibipimo by’izuba, urugero rw’amazi ari mu kuzimu, mu nzuzi, ibiyaga n’imigezi nuko agenda ahindagurika.

Raymond Murenzi, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB yavuze ko izi laboratwari zizatanga ibipimo byizewe byifashishwa n’abatanga serivisi n’amakuru ku bumenyi bw’ikirere.

Yavuze kandi ko ayo makuru azafasha mu kubungabunga ibidukikije n’ingamba zijyana nabyo, gukurikirana umwuka abantu bahumeka, kwirinda ibiza ndetse n’ubuhinzi.

Yagize ati “Urugendo rwo kwagura no kubaka ubushobozi bw’izi laboratwari rurakomeza kugeza ubwo tuzabasha gukurikirana imihandagurikire y’umwuka duhumeka, gukurikirana ibipimo by’izuba, gufasha mu gukurikirana ihindagurika ry’urugero rw’amazi mu kuzimu, mu nzuzi, mu biyaga n’imigezi.”

Izi laboratwari kandi zigiye kugabanya ikibazo cy’ibiciro hamwe n’igihe ibipimo byafashwe byatangwagamo kuko byabanzaga koherezwa mu mahanga.

Aimable Gahigi, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda yavuze ko iyi laboratwari ari iya mbere mu Rwanda igiye kubikora ikaba ifite ubushobozi bwo gusanga ibikoresho aho biri aho koherezwa mu mahanga.

- Advertisement -

Yavuze ko bizabafasha kugira ngo amakuru batanga ku mihindagurikire y’ikirere n’iteganyagihe abe ashingiye ku bipimo byizewe.

Ati ” Serivisi yo kugereranya ibipimo twayikuraga hanze y’igihugu bigafata umwanya munini kandi binahenze”.

Ibipimo bizajya bifatirwa muri izi laboratwari bizajya bitangwa mu gihe kingana n’iminsi itatu mu gihe byafataga hagati y’amezi atatu kugeza kuri atandatu bitarasubizwa.

Hifuzwa ko ibi bipimo byafatwa ku rwego rw’Akarere bikaharenga ndetse bikaba byagera ku rwego Mpuzamahanga.

Izi laboratwari u Rwanda rurifuza ko zigera ku rwego mpuzamahanga
Abayobozi batandukanye ubwo basobanurirwaga imikorere y’izi laboratwari
Izi laboratwari zifata ibipimo byizewe zigatanga amakuru mu gihe gito
Aimable Gahigi, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda
Raymond Murenzi, umuyobozi wa RSB asobanura imikorere yazo
Izi laboratwari zifite umwihariko wo gusanga ibikoresho aho biri hagafatwa ibipimo

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW