Hamaze kumenyekana abantu 820 bishwe n’umutingito muri Maroc

Umutingito wibasiye ubwami bwa Maroc/Morocco mu ijoro ryo ku wa Gatanu umaze guhitana abantu 820.

Imibare ishobora kwiyongera, Minisiteri y’Umutekano muri Maroc ivuga ko abantu 820 bamenyekanye ko bishwe n’umutingito.

Uyu mutingito wo ku rwego rwa magnitude 6.8 wibasiye umujyi wa Marrakesh n’indi mijyi yo muri Maroc.

Indiba y’umutingito ni mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Marrakesh, nk’uko ikigo kigenzura iby’imitingito cyo muri Amaerica, US Geological Survey kibivuga, benshi mu bapfuye ngo bari mu bice bigoye kugeramo.

Umutingito wabaye ku isaha ya saa tanu z’ijoro muri Maroc.

Abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron,

Vladimir Putin w’Uburusiya, Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky bose bageneye ubutumwa abaturage ba Maroc mu rwego rwo kwifatanya na bo.

Ubwongereza na Israel byiyemeje kuba byafasha Maroc mu bufasha bwose yakenera.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko yatanze amabwiriza yo gufasha abaturage ba Maroc mu bufasha bwose baba bakeneye.

- Advertisement -

Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, AU na wo wagaragaje ko wumva uburibwe bwatejwe n’ingaruka z’umutingito.

Tariki 06 Gashyantare, 2023 nibwo haherukaga kuba umutingito uteye ubwoba wibasiye Turukiya na Syria, ukaba warahitanye abarenga ibihumbi 59, ugira ingaruka ku basaga miliyoni 3.7.

Abaturage benshi baraye hanze kubera ubwoba bw’uko umutingito wakongera gukubita
Ibihugu binyuranye byifatanyije na Maroc

UMUSEKE.RW