Hatangiye ikigega cyo gufasha abadafite ubushobozi bwo kwivuza

Rusizi: Mu rwego rwo kwirinda amadeni no kugwa mu gihombo mu ibitaro bya Gihundwe na  Mibirizi n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, biterwa n’abaza kwivuza badafite ubushobozi bwo kwishyura bakaba umutwaro, hatangijwe ikigega cyo gukemura icyo kibazo.

Ku wa 30 Kanama 2023, ihuriro ry’abafatanyabikorwa bo mu karere ka  Rusizi, batangije ikigega cyitwa ‘Rusizi Hospitals Social cases Fund’, kizajya gifasha abagana ibitaro badafite ubushobozi bwo kwishyura serivisi z’ubuvuzi bahawe.

Pasitori Jonas Uwimana uhagarariye iki kigega ‘Rusizi Hospitals Social cases Fund’ yasobanuye inkomoko y’ishingwa ryacyo n’icyo kigamije n’abazafashwa abo ari bo.

Ati “Ni igitekerezo cy’abafatanyabikorwa, kije gufasha abarwayi batishoboye  n’abo inzego z’ibanze zitoragura zikabazana mu bitaro badafite icyabafasha, umuntu wese ugeze ku bitaro bikagaragara ko adafite ubushobozi azafashwa”.

Pastori Jonas yakomeje avuga ko ikibazo cy’amadeni abarwayi bagiriraga ibitaro kigiye kuba amateka.

Ati “Tuje dufite ibisubizo by’amadeni yo mu bitaro, amafaranga yo gukemura ibyo bibazo ni abafatanyabikorwa biyemeje kuyatanga, hari n’ayo bamaze gushyira mu kigega”.

Muri iki kigega hamaze kugezwamo amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 300, hari n’abamaze gutanga amasezerano yo gushyiramo andi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe Dr. Mukayiranga Edith, yatangaje ko abaturage batishoboye barimo abo inzego z’ibanze zitoragura mu muhanda, bakajyanwa mu bitaro, mu myaka itanu ibitaro bifitiwe amadeni asaga miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr. Mukayiranga Edith ati “Amadeni badufite arenga miliyoni ijana na mirongo inani (miliyoni 180Frw) amaze imyaka itanu. Aturuka ku baturage baza kwivuza batishoboye. Mu cyumweru kimwe twakira abantu barindwi badashobora kwishyura serivisi tubaha”.

- Advertisement -

Akarere ka Rusizi gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 400, gafite umujyi wa Rusizi wunganira Kigali. Uyu mujyi uhurirwamo n’abantu baturutse mu mpande 4 z’igihugu n’abo mu bihugu by’ibituranyi bya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’abo mu gihugu cy’u Burundi.

Abatuye Rusizi biyemeje gushyiraho ikigega cyo gufasha abadafite ubushobozi bwo kwivuza

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW/i Rusizi.