Huye: Impanuka yahitanye umwana w’imyaka ibiri

Impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’imyaka ibiri wari kumwe na nyina umubyara bavuye gushyingura inshuti y’umuryango.

Byabereye mu mudugudu wa Ngoma A mu kagari ka Ngoma mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite ibirango RAE 613H yari itwawe n’umushoferi w’umugore, yavaga mu Matyazo yerekeza mu mujyi wa Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ko uriya mushoferi wakoze impanuka ari mu nzira yagonze uwitwa  Joselyne n’umwana we.

Yagize ati “Uwo Mukantabana yari kumwe n’umwana we, witwa Ishimwe w’imyaka ibiri abasanze mu kayira kabo k’abanyamaguru maze uwo mwana arakomereka bikomeye ajyanwa ku bitaro bya CHUB agwayo.”

UMUSEKE wamenye amakuru nyina w’umwana yakomeretse byoroheje akaba ari kwitabwaho mu bitaro bya CHUB.

Polisi ivuga ko iyo mpanuka yatewe n’uriya mushoferi utayoboye neza.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yakomokaga mu karere ka Nyaruguru abo mu muryango we babwiye UMUSEKE ko iriya mpanuka yabaye bavuye gushyingura inshuti y’umuryango.

Polisi yataye muri yombi umushoferi hakaba hategerejwe ko hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye

- Advertisement -