i Kabgayi bongeye kuhabona imibiri 12 y’abantu bishwe mu gihe cya Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari imibiri 12 yabonetse hafi n’icyumba cy’imbagwa mu Bitaro bya Kabgayi.

Kayitare Jacqueline Uyobora Akarere ka Muhanga, avuga ko umubiri wa mbere abahinzi b’imboga ari bo bawubonye, biba ngombwa ko Ubuyobozi bw’Akarere bushakisha kugira ngo harebwe niba nta yindi ihari.

Ati: “Ejo twahakuye umubiri umwe abaturage babonye, uyu munsi twongeye kuhakura indi 11.”

Kayitare avuga ko batatunguwe no kubona iyo mibiri, kuko i Kabgayi hiciwe umubare munini w’Abatutsi bari bahahungiye  muri Jenoside muri Mata 1994.

Ati: “Si umwihariko wa Kabgayi kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.”

Yasabye abafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi iherereye kuyatanga.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga Ingabire Benoit avuga ko aho Abatutsi bari bihishe bizeye ubuhungiro byoroheye abicanyi kubica mu gihiriri ari benshi.

Ingabire avuga ko basanze  abishwe barashyizwe mu gisa n’icyobo kimwe igerekeranyije.

Kuva mu mwaka wa 2020,  ku musozi wa Kabgayi hamaze kuboneka imibiri y’abatutsi  isaga 1000.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko iyi mibiri ibaye iruhukiye ahagenwe mu gihe hategerejwe ko ishyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside iKabgayi.

Imibiri yabonetse ni 12

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.