Impumuro y’inyama yatamaje umugore wibye ihene y’umuturanyi

Impumuro y’inyama yatamaje umugore wo mu Karere ka Musanze uherutse gucunga ku jisho abaturanyi be maze akabiba ihene akayibaga, inyama akazimanika ku gisenge aho yagendaga akataho akaboga ko guteka.

Ni umugore w’imyaka 32 wo mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi ho mu Karere ka Musanze.

Amakuru avuga ko abaturanyi buriya mugore babuze ihene ku wa Kane w’icyumweru gishize maze nyuma y’iminsi ibiri hakaza gufatirwa inyama zayo mu nzu z’uwo muturanyi wabo.

Uriya mugore ngo yari yaramanitse izo nyama ku gisenge cy’inzu ye, aho yari akomeje kuziryaho.

Ubwo nyiri ihene yarangishaga ahantu hose yageze no ku muturanyi we maze bamubwira ko bigize kuyibona ariko abana bakayirukana batazi aho yagiye.

Yarakomeje arashakisha ariko aza kubwirwa ko mu nzu y’uwo mugore haturuka impumuro y’inyama buri munsi, ibintu byasaga nk’ibishya muri urwo rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius, yatangaje ko ubwo bageraga mu rugo rw’uwo mugore bakurikiye impumuro y’inyama basanze ari ya hene yabazwe koko.

Yagize ati Ubwo bashakiraga ihene muri iyo nzu, byaje kurangira umwe arebye muri Plafond asangayo umufuka urimo inyama, barebye basanga ni ya hene yibwe.”

Kugeza ubu uyu mugore yashyikirijwe ubutabera kugira ngo aryozwe icyaha cyo kwiba itungo ry’umuturanyi.

- Advertisement -
Yibye ihene y’umuturanyi, inyama azihisha mu gisenge

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW