Inama za Irené Merci ku rubyiruko rw’Igihugu

Irené Merci Manzi uri mu bamaze igihe kirekire mu muziki uhimbaza Imana yatanze inama ku rubyiruko, arusaba kuba ku isonga mu gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda no kugendera kure ibisindisha n’izindi ngeso mbi.

Irené Merci Manzi ni Umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu akaba n’umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu njyana zitandukanye zaba ize ku giti cye n’izo yakoranye n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda.

Izina rye mu muziki uhimbaza Imana ryazamuwe cyane n’indirimbo yakoze zirimo “Yesu ntajya ahinduka’’ yahuriyemo na Mugisha Benjamin [The Ben]. Yananditse indirimbo yise “Dufatanye” yahurijemo abahanzi 21 bazwi mu ruhando rw’umuziki wo mu Rwanda.
Yasabye urubyiruko kuba kwisonga mugutanga ibitekerezo byubaka Igihugu no kugaragaza umusanzu warwo rusigasira ibyagezweho.
Yagize ati ““ Rubyiruko rw’u Rwanda ,Ubu Igihugu kiri mu maboko meza nkuko mwese mubibona, ariko gihangayikishijwe namwe kuko nimwe mbaraga zejo hazaza .Ntawujya kurugamba yanyoye inzoga,twirinde ibyatwangiza kugirango dushobore gusigasira ibyagezweho,kuko byose biri mubiganza byacu “.
Yakomeje agira ati “Urubyiruko mube maso kandi mukore ibyo Imana ishima. Mwumvire inama z’Ababayobora, mwe kuyobeshwa n’ibyo mwumva cyangwa se mubona kugira ngo igihugu cyacu kirusheho kugera ahakwiriye.”
Yavuze ko Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nabo bafatanyije bagejeje u Rwanda ahashimishije ko nta wugomba kujenjeka ngo ibyubatswe bihungabane.
Ati “Hari imbaraga zatanzwe n’Ababyeyi bacu, bakuru bacu, barumuna bacu ( Bato batari gito ) kugira ngo uyu munsi tube turi mugihugu nkiki gitekanye, niyo mpamvu ibyo byose byagezweho bikwiriye gusigasirwa natwe nk’Urubyiruko.
Ntushobora kumenya akamaro kumucyo utaraciye mu mwijima, Ntushobora kugera kucyo ushaka kugeraho mubuzima bwawe mugihe utarimenya ngo wisobanukirwe .Ubu turatekanye, ariko na none ntidukwiye kurangara cyangwa ngo tujenjeke nkabagezeyo. Mwibuke ko hari Abatanze ubuzima bwabo nibyabo byose kugira ngo uyu munsi tubone Igihugu nkiki ngiki tubona, Nkuko mubibona rero ibyo duhanganye nabyo ni byinshi,bimwe birashaka kudusubiza inyuma ! Ariko nitwumvira inama z’Abakuru ntakabuza tuzagerayo.”
Yavuze ko bamwe mu rubyiruko bamaze kwimenya no kwisobanukirwa bakaba bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.
Ati ” Nifuza ko dukomeza kuyoborwa na President Paul Kagame kugira ngo tugere heza cyane kurushaho kuko hari byinshi tumwigiraho, atubera icyitegererezo n’Urugero rwiza mubyo akora byose.”
Yongeraho ko ” Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, Igihugu kiratuwe kandi kiratekanye , Iterambere ryacu rirakurura abanyamahanga amanywa n’Ijoro bifuza kureba Igihugu cy’Amata n’Ubuki .
Abana bariga mu mashuri meza , imvugo niyo ngiro , imiturirwa irazamuka umunsi kuwundi , u Rwanda n’Urw’Imana n’Imana niy’Abanyarwada , ndavuga Imana rurema yo yaruhanze ikarugira urw’imisozi 1000 , Uyu munsi Umunyarwanda aho ava akagera arubashywe kw’Isi , Tugenda amahanga tutikandagira ahubwo twemye , Ibi byose bitwereka neza ko aho tugana ari heza kurushaho.”
Nanjye reka mvuge ngo nta Gihugu cyandutira u Rwanda. Isi niyo yaba nziza gute, iwanyu aba ari iwanyu. Ndinda nanjye nkurinde icyashaka kudusubiza inyuma.
Irené Merci Manzi arasaba urubyiruko guhangana n’ibyasubiza inyuma u Rwanda
Inyandiko ya Irené Merci MANZI