Ingengabihe y’ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2023’

Ibitaramo by’umuziki byari bisanzwe bizwi nka “Iwacu Muzika Festival “ byahindutse “MTN Iwacu Muzika Festival” nyuma y’uko sosiyete ya MTN ibaye umutera nkunga mukuru w’ibi bitaramo bitegurwa na EAP.

Ibi bitaramo byatangiye muri Kamena 2019, mu 2020 bikomwa mu nkokora kubera icyorezo cya COVID-19 ariko bikanyuzwa kuri televiziyo y’Igihugu aho abahanzi batandukanye basusurutsaga abakunzi babo bari bari mu bihe bya Guma mu rugo.

Umwaka ushize ibi bitaramo ntabwo byabaye ubwo ibikorwa bijyanye no kwidagaduro byasubukurwaga ubu bikaba aribwo bisubukuwe.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa 7 Nzeri 2023, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa East African Promoters[EAP] yavuze ko ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festivel 2023, bizatangira ku wa 23 Nzeri bisozwe ku wa 25 Ukuboza 2023.

Urugendo rw’ibi bitaramo bihuza imbaga ruzatangirira mu Karere ka Musanze ku wa 23 Nzeri, ku wa 30 Nzeri bizerekeza i Huye.

Ku wa 7 Ukwakira bizabera i Ngoma n’aho tariki 14 Ukwakira i Rubavu ni mu gihe ku wa 25 Ugushyingo 2023 ari mu Mujyi wa Kigali.

Abahanzi barimo Riderman , Bruce Melodie , Alyn Sano, Bushali , Chriss Eazy, Niyo Bosco, Bwiza ndetse na Afrique nibo bazaririmba muri izo Ntara.

Ubuyobozi bwa EAP bwavuze ko abaziririmba mu gitaramo gisoza kizabera i kigali bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Hashimangiwe ko iri serukiramuco ryagarukanye imbaraga zidasanzwe nyuma yo guhindurirwa izina no guterwa inkunga na MTN Rwanda.

- Advertisement -

Abahanzi bagaragaje ko ari amahirwe adasanzwe yo kongera gutaramira abakunzi babo hirya no hino mu gihugu bizeza kuzatanga ibyishimo bidacagase.

MTN Rwanda niwe muterankunga mukuru wa Iwacu Muzika Festival

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW