Inkundo z’inkumi n’abasore b’i Nyamasheke ziri kurikoroza

Kubeshyana no kwirarira bikorwa n’abasore n’abakobwa bo mu Karere ka Nyamasheke bikomeje gushavuza imitima y’abakundana, bamwe bavuga ko nta rukundo rubaho bitewe n’ibigeragezo byeze muri ako Karere.

Ni ikibazo kimaze gufata indi ntera nyuma y’uko bamwe mu basore biharaje kubeshya inkumi ko bateye imbere, bafite ifaranga runaka kuri konti nyamara nta n’urupfumuye bibitseho.

Abo basore ngo babwira abakobwa ko bafite ibibanza mu Mijyi, bize kandi bafite ubumenyi n’ibindi byo kubaryoshya ryoshya.

Biriya bya mirenge ku Ntenyo abo basore b’amafiyeri babeshya abakobwa ngo hari abo bikurura bagashiduka binjiye mu rukundo.

Ngo hari n’abakobwa bo muri kariya Karere bahagurukiye abasore bakababeshya ko bize za Kaminuza nyamara batazi gusoma no kwandika ahubwo kwari ukugira ngo begukana imitima y’abasore bakunda abaminuje.

Ngo hadutse kandi n’abakobwa bavuga ko ari abacuruzi bafite ifaranga maze abasore si ugusamara bakumva ko baguye ahashashe.

Bariya bakobwa hari nubwo batembereza abasore ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu cyangwa bakabatumira mu rugo bagasanga babakarangiye isake nziza bakayisokoza !

Uko kwirarira no kubeshyana n’irari ngo iyo umwe avumbuye mugenzi we icyizere cyo kubana gihita kiyoyoka.

Uku kutabwizanya ukuri no kutabona umwanya wo kumenyana ngo biteza ibibazo byinshi mu basore n’inkumi bagiye kurushinga.

- Advertisement -

Hari abakobwa bavuga ko bashenguwe imitima n’abasore bababeshye urukundo bagamije kubakura ifaranga none bakaba basigaye bagenda bikandagira kubera igisebo.

Bamwe mu bashakanye n’abo bahungu bakaza guhita baka gatanya kubera gusanga barijejwe imitungo ya baringa bavuga ko bigoranye kongera kwizera abasore.

Umwe aragira ati “Namuhaye ku mafaranga nari mfite ambeshya ko inzu ye ibura inzugi gusa kandi ntayo kuzigura afite, maze kumutahura twaranasezeranye numva kwihanganira kubana na we ntabishobora mbivamo ntyo.”

Hagabimfura Pascal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga aherutse gutangaza ko hari benshi batse gatanya barabanye, nyuma y’uko umwe asanze ibyo yibwiraga kuri mugenzi we ari igihuha.

Uyu muyobozi avuga ko hari n’ababivamo batarabana hakaba hari abasubiza ibyo baba bamaze gutangwaho.

Gitifu Hagabimfura avuga ko mu gihe cya vuba mu baje kwaka gatanya, harimo imiryango ibiri yigishijwe ikisubiraho mu gihe indi itatu byanze burundu.

Ati “Tugasaba cyane cyane amadini n’amatorero kudufasha kwigisha abagiye kurushinga, hakanabaho ko n’imiryango ibashyira hamwe ikabaganiriza mbere yo gufata icyemezo kuko bikomeje bitya byakwangiza byinshi.”

Avuga ko hari ubwo abakobwa bafatwa n’ihungabana rikomeye bakarwara umutwe udakira, ntibasinzire bakaba banakurizamo no kwiyahura cyangwa kwiyanga burundu.

Ngo hari n’abo bishobora kubaho nk’umusore yaramaze gutera umukobwa inda bikarushaho kugorana.

Hari n’abahungu usanga ntacyo batakoreye abo bakobwa baza gutahura kwa kubeshyana bakishora mu ngeso mbi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke busaba imiryango kubana neza n’abagiye kurushinga bagategurwa neza kare, kukoingaruka z’imibanire mibi zirenga ku bakimbiranye zikagera ku muryango mugari.

Ikibazo cy’abasore bizeza abakobwa ibya Mirenge bagamije kubata mu mutego wo kuryamana no kubana gikomeje gufata indi ntera hirya no hino mu gihugu.

Hari bamwe mu basore bavuga ko babiterwa no kuba abakobwa b’ubu baba barangamiye umusore ufite ifaranga bagahitamo kubashukisha ibyo bararikiye.

Akarere ka Nyamasheke mu ibara ritukura

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW