Iwacu Muzika Festival igiye kongera kuzenguruka igihugu

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatangiye mu mwaka wa 2019 bizenguruka Intara zose z’u Rwanda bikaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 bigiye kugaruka.

Ibitaramo bya Iwacu na Muzika Festival byitabirwaga n’ibihumbi by’abafana b’abahanzi bo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Kuva mu 2020 abategura ibi bitaramo byabasabye kubikora mu buryo budasanzwe mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza ya Leta yari agamije guhangana na Covid-19, bibera kuri televiziyo y’Igihugu.

Mu kugumana ishusho y’imyidagaduro no mu 2021 ni ko byagenze gusa iri serukiramuco mu mwaka 2022 ntiryabashije kuba.

Ubuyobozi bwa EAP itegura Iwacu Muzika Festival bwatangaje ko ibi bitaramo bigiye gusubukurwa bikazagera hirya no hino mu gihugu.

Ibi bitaramo byitezwe ko bizitabirwa n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda mu rwo rwego rwo guha ibyishimo Abanyarwanda muri rusange.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bizenguruka igihugu biheruka byasorejwe i Kigali ubwo hari hatumiwe Diamond Platnumz.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -