Karongi: Umutingito wasenye inzu n’amashuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko umutingito wabaye kuri iki Cyumweru wasenye inzu z’abaturage unangiza ibyumba bibiri by’amashuri.

Uyu mutingito wari uri ku gipimo cya magnitude 5.1 wumvikanye hirya no hino mu gihugu. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gaz, Mine na Peteroli, RMB cyatangaje ko wari ufite izingiro mu Karere ka Karongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yatangaje ko ahagana saa kumi n’igice muri kariya Karere humvikanye umutingito mu Mirenge yose.

Yavuze ko ahibasiwe cyane ari mu Murenge wa Rugabano, aho inzu yiyashije, inzu eshanu zisenyukaho n’ibyumba bibiri by’amashuri ibisenge byagurutse.

Mu Murenge wa Gashari mu Kagari ka Birambo naho harabarurwa inzu eshanu zasenywe n’uyu mutingito.

Meya Mukarutesi avuga ko hari gukorwa ubutabazi kuri abo bantu bangirijwe n’umutingito. Ati “Rero ayo mazu yiyashije, ari ayo yasenyutse, abantu ni ugushaka aho tubacumbikisha kugira ngo badahura n’ikibazo”.

Yavuze ko bakomeje kugenzura kugira ngo bamenye ingano y’ibyangiritse ariko kugeza ubu ubuzima bukaba bumeze neza.

Dr Ivan Twagirishema, umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz yatangaje ko umutingito wabaye kuri iki Cyumweru ntaho uhuriye n’ibirunga.

Ati “Umutingito wabaye ntaho uhuriye n’ibirunga, ibirunga biri mu Majyaruguru, ukaba ari umutingito usanzwe kubera ko muri biriya bice ukunze kubaho.”

- Advertisement -

Uyu mutingito wumvikanye mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’ibiyaga bigari n’u Rwanda ruherereyemo. I Kigali wumvikanye mu masaha y’umugoroba.

Umutingito wangije inzu z’abaturage

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW